Rish Sunak yaba yarashidikanyaga kuri gahunda y’u Rwanda ataraba minisitiri w’intebe

Sangiza iyi nkuru

Rishi Sunak yavuze ko kari akazi ke igihe yari minisitiri w’imari kubaza ikiguzi cya gahunda ya guverinoma yo kohereza abimukira mu Rwanda ariko ahakana gushidikanya ko ishobora gukora.

Impapuro zabonywe na BBC muri iki cyumweru zagaragaje ko mu 2022 Sunak yashakaga kugabanya gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu gihugu cya Afurika.

Inyandiko zagaragaje kandi ko atari azi neza ko politiki izaca integer abinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mutarama, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sunak aganira n’umunyamakuru Laura Kuenssberg wa BBC, yavuze ko nk’umuyobozi mukuru, “yagenzuye” gahunda zose.

Icyakora, yavuze ko ibyo bidasobanuye ko atari ashyigikiye politiki y’u Rwanda, agaragaza ko yateye inkunga iyi gahunda.

Ati: “Kuba umuntu abajije ibibazo bikomeye ntibisobanura ko atemera icyifuzo.”

Muri iyo gahunda, abimukira bamwe bazoherezwa mu Rwanda kugira ngo dosiye zabo zisaba ubuhungiro mu Bwongereza abe ari ho zitunganyirizwa.

Guverinoma yavuze ko ibyo bizaca intege abantu bagerageza kugera mu Bwongereza mu bwato buto.

Iyi gahunda yatangajwe bwa mbere muri Mata 2022 igihe Boris Johnson yari minisitiri w’intebe.

Icyakora yagiye ihura n’ibibazo by’amategeko, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko itemewe umwaka ushize.

BBC yabonye inyandiko zo mu biro bya minisitiri w’intebe zateguwe muri Werurwe 2022 ubwo icyo gihe Minisitiri w’intebe yari Boris Johnson, aho yageragezaga kumvisha Sunak gushyira umukono ku gutera inkunga iyi gahunda.

Izi mpapuro zisobanura kutumva ibintu kimwe kwari hagati ya Johnson na Sunak ku mikorere ya gahunda zivuga ko Sunak yizeraga ko “gukumira abantu bitazakora”. Imwe mu ntego nyamukuru za guverinoma kwari ugushyira mu bikorwa politiki ikaze yatuma abantu bareka igitekerezo cyo kwambuka English Channel mu bwato buto bashaka ubuhungiro mu Bwongereza.

Izi nyandiko zigaragaza kandi ko Boris Johnson yasabye Sunak “gutekereza ku gukundwa kwe ” nakomeza guseta ibirenge mu kwemera impinduka muri gahunda ireba abinjira mu gihugu, harimo na gahunda y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *