U Rwanda rurasangiza amahanga aho rugeze mu kubungabunga umurage ndangamateka ushingiye ku muco

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ruteganyijwe kwitabira inama mpuzamahanga y’ishami rya Loni rishinzwe, ubuhanga, uburezi n’umuco(Unesco), aho rumurika ibijyanye n’intambwe rwateye mu bijyanye no kubungabunga umuco.

Iyi nama irahuza abayobozi ba za Minisiteri zifite umuco mu nshingano zayo bigira hamwe uko bakomeza kurinda umurage ushingiye ku muco mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba n’ibirwa bikikije inyanja y’u Buhinde,ibera I Port Louis muri Mauritius, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyo nama irahuza abantu basaga 70 bo mu bihugu 13 birimo u Rwanda, ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Erithrea, Kenya, Madagascar, Mauritius, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo , Tanzania na Uganda.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Amb. Robert Masozera, yavuze ko u Rwanda rubinyujije mu nyandiko rwohereje rusangiza ibi bihugu intambwe rwateye muri uru rwego.

Mu byo u Rwanda rwakoze birimo gusaba Unesco ko inzibutso za jenoside enye zashyirwa ku rutonde rw’umutungo w’Isi, kubera amateka yihariye zifite ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo umuyobozi wa UNESCO Irina Georgieva Bokova yasuraga u Rwanda tariki ya 10 Gicurasi 2017, yavuze ko izi nzibutso zari zikwiye kujya kuri urwo rutonde kugira ngo zifashe mu gutanga isomo ku bijyanye no gukumira jenoside ku Isi. Izo nzibutso zirimo u rwa Kigali, Bisesero, Murambi na Ntarama.

Mu bindi u Rwanda rwakoze birimo gushyiraho amategeko na politiki yo kurengera uyu murage. Iki gihugu kandi cyamaze kugaragaza ahantu 141 hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco hasanga ahandi hasaga 500 hari hasanzweho.

U Rwanda rufite ingoro ndangamurage zigera ku munani, mu gihe hari imwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *