Muhima : Abacuruza ikiryabarezi bahawe iminsi ibiri yo kugifunga

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, butewe impungenge n’uko haba hari abana bakina ikiryabarezi, bufata umwanzuro wo kuba abakora ubwo bucuruzi babuhagarika bitarenze kuwa gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga, abagabo babiri bazengurutse ahantu hose hacururizwa imikino y’amahirwe yiswe « ikiryabarezi ». Bagendaga batanga amabaruwa asaba abakora ubwo bucuruzi kubuhagarika mu minsi itarenze ibiri.

Ibaruwa itangira igira iti, « Dushingiye ku mabwiriza n’inama y’umutekano, tubandikiye tubasaba guhagarika ubucuruzi bw’ikiryabarezi kuko butemewe …. »
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abakora ubwo bucuruzi ntibishimiye icyo cyemezo, cyane ko bavuga ko babusorera. Umwe ati « ibi byuma byinjira mu Rwanda bitanze umusoro, kandi natwe tubitunze turabisorera ». Uyu yanahise ahamagara umukozi w’isosiyeti ibikwirakwiza mu gihugu, amubwira babasabye kubifunga, bityo anamusaba kuzaza kugitwara kuwa gatatu.

Umwe mu bakinaga uyu mukino abwiwe ko mu minsi ibiri kiba gifunzwe, yagaragaje akababaro avuga ko cyamwokipaga(kimuruhura), kandi akanagikuramo amafaranga yo kwikenuza.

Mu buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge nta makuru bafite y’iyo gahunda, nubwo mu ibaruwa handitsemo ko « byemejwe n’inama y’umutekano ».

Umukozi w’akagari ka Rugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Rutikanga Justin(wanasinye kuri iyi baruwa), avuga ko intandaro ari uko haba hari abana bakina uyu mukino, bikaba biteye impungenge ubuyobozi.

Ati, « hashobora kuba hari abana bakina uriya mukino, kandi abawucuruza ntibababuza ». Anavuga ko hazashakishwa ahantu hamwe mu kagari hazashyirwa ibyo byuma by’uwo mukino, ariko atari mu tubari tubonetse twose.
20179658 1378620302173177 1794080455 n

Si ubwa mbere havuzwe ihagarikwa ry’ikiryabarezi kubera ingaruka kigira ku muryango w’uwagikinnye. Zimwe muri zo ni imfu za hato na hato zitunguranye, imiryango itandukana kubera gusensagura umutungo bakina ikiryabarezi. Mu kwezi gushize, umusore w’imyaka 21 mu karere ka Kicukiro yiyahuye nyuma yo gukina ikiryabarezi akoresheje amafaranga ya nyirabuje. Havuzwe kandi umugabo wa Rwinkwavu muri Kayonza wishe umugore bapfa ko amutoteza amubuza kugurisha imitungo ngo ajye gukina ikiryabarezi.

Muri Nyakanga 2016, hakunze kuvugwa ifungwa ry’uyu mukino, cyane mu karere ka Nyanza n’ahandi, ibyaje no gushimangirwa na Minisiteri y’ubucuruzi, nyamara ikaza kongera kuyemerera nyuma y’igihe gito, abakuriye iyo mikino babgaragaje ibyangombwa byuzuye.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *