Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga mu mujyi wa Bujumbura muri Zone Bwiza, ku Muhanda wa 2, hagabwe igitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho ku Cyumweru gishize mu kabari kitwa ‘ Kubajandarume ‘, aho bateye grenade ikomeretsa abantu bagera ku icumi.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yavuze ko icyo gitero cyatumye abantu 7 bakomereka bari kuzimya umuriro muri ako kabari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Nyakanga nk’uko urubuga rwa Ubmnews rwo mu Burundi ruvuga, umubare w’abakomeretse ukaba wageze ku bantu 10.
Umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko abagabye icyo gitero bahise bahunga bakanasiga aho imodoka yo mu bwoko bwa Probox.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro biri hafi aho muri Bujumbura.
Iki gitero cya Grenade muri Zone ya Bwiza, ho muri Komini Mukaza, muri Bujumbura kibaye icya kabiri nyuma y’icyagabwe mu cyumweru cyo kuva kuwa 03 kugeza kuwa 09 Nyakanga 2017 muri Zone bwiza n’ubundi ku Muhanda wa 4. Mu bagaba ibi bitero bikaba bivugwa ko na n’umwe urafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


