Perezida Ndayishimiye Evaliste w’u Burundi yongeye kugaragaza amarangamutima ye yishimira intsinzi yatangajwe kuri Perezida Tshisekedi nyuma y’amatora aherutse kuba muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X) , Ndayishimiye yatangaje ko yishimiye ibyo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri DR.Congo rwatangaje ku muvandimwe we Thsisekedi.
Ati” Gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC n’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, bimpa umwanya mwiza wo kongera gushimira byimazeyo umuvandimwe wanjye mugenzi wanjye H.E FĂ©lix A. Tshisekedi Tshilombo.”
Amajwi y’ibyavuye mu matora yabaye taliki 20Ukuboza 2023 , Tshisekedi yaje imbere n’amajwi 73.34% naho Katumbi wahabwaga amahirwe abona 18.04 %.Biteganyijwe ko taliki 20 Mutarama 2024 aribwo hazaba umuhango wo kurahira nk’umukuru w’igihugu.
Aba bayobozi bombi basanzwe bunze ubumwe bw’inyabubiri mu ngeri zitandukanye.Aha twavuga nk’amasezerano ibihugu byombi bifitanye aho u Burundi bwohereje ingabo muri Congo, bikaza kuvugwa ko zajyanywe gufasha FARDC kwivuna umutwe wa M23.
Iyi ntsinzi ya Tshisekedi , itangajwe nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe cyo kimwe n’imwe mu miryango mpuza mahanga batemera ibyavuye mu matora , aho bahuriza kukuba amajwi yaribwe agahabwa uwo atagenewe.


