Urubanza rwa Cyuma Hassan rwasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Mutarama 2023, nibwo umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yongeye kugaruka imbere y’urukiko birangira hanzuwe ko rusubikwa.

Ni urubanza rwaranzwe n’impaka nyinshi,nyuma yo kubwira urukiko ko atiteguye kuburana kuko atabonye umwanya wo gusoma ibikubiye muri Dosiye.Yavuze ko impamvu atabonye umwanya, ari uko ngo gereza imukorera iyicarubozo, ikindi kandi ngo n’abanyamategeko be ntibabona uko bamugezaho dosiye ye.

Indi ngingo Cyuma yatanze, ngo ntiyigeze amenyeshwa itariki yari kuburaniraho, usibye abanyamategeko be babimubwiye.Yahamije ko yaje no mu rukiko atazi aho agiye.Yavuze ko impamvu gereza itamumenyesheje italiki azaburaniraho , ariko yabonaga ko afite ibikomere yamuteye kuko ngo akorerwa iyicarubozo.

Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko, yavuze ko umukiliya we yagiye amuzanira Dokima zose(Documents) ariko ntizamugeraho.

Yakomeje avuga ko inyandiko zirimo Icyemezo cy’Urukiko ku rubanza rujuririrwa, icyemezo cy’umwanditsi w’Urukiko, Itakamba ryakorewe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, icyemezo yafashe n’imyanzuro batanze muri uru rubanza ndetse n’umwanzuro w’Ubushinjacyaha.

Ati “Mu rwego rw’amategeko hashingirwa ku ngingo ya 29 y’Itegeko Nshinga ivuga ubutabera buboneye twifuza ko yakubahirizwa kuri we kugira ngo amenye uko urubanza twaruteguye kandi ruzashobore kuburanishwa binyuze mu mucyo mu nyungu z’ubutabera.”

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha , bwavuze ko Cyuma atari guhohoterwa ngo abure gutanga ikirego.
Urukiko rw’Ubujurire , rukimara kumva impande zose rwanzuye rwanzuye ko iburanisha risubikwa, rukazongera kuburanishwa taliki 06 Gashyantare 2024.

Cyuma Hassan yahamijwe n’Urukiko rw’Ubujurire ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru n’icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *