RDC: Abarundi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babujijwe gucururiza muri Uvira

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu cyumweru gishize, nta Murundi washoboye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ava mu Burundi ajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, anyuze muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (mu burasirazuba bwa DRC). Ni sosiyete sivile yaho yafashe iki cyemezo. Abacuruzi bo mu Burundi bavuga ko batunguwe.

Ubucuruzi bwari bugizwe no kohereza ibicuruzwa nk’amata, ibinyampeke, ibinyobwa, n’ibindi biva mu Burundi. Ariko, Abanyekongo bo muri Sosiyete sivile muri Uvira babirwanyije. Inama ishinzwe umutekano yaguye muri Uvira yamaganye ingamba za sosiyete sivile isaba kubihagarika.

Abacuruzi b’Abarundi babwiye SOS MĂ©dias Burundi bati: “Iyo tugeze ku mupaka wa Kavimvira (utandukanya u Burundi na DRC), tubwirwa ko tudashobora kwambuka umupaka. Ariko nta cyemezo na kimwe twerekwa cy’ubuyobozi. Urubyiruko rwo muri sosiyete sivile ni rwo rutubuza. ”

Umucuruzi wo mu Burundi ati “dukoresha amafaranga menshi yo kugura ibicuruzwa, twishyura ubwikorezi kandi dukoresha umwanya munini kugirango tugere i Kavimvira. Guhindukira tutagurishije ibicuruzwa byacu ni igihombo kinini, ”

Abanyekongo bo muri Uvira bati: “Sosiyete sivile yafashe icyemezo cyo kubuza Abarundi kugurisha ibicuruzwa byabo muri Congo. Ni ukubera ko Abanyekongo batotezwa n’abapolisi b’u Burundi ku muhanda wa Gatumba-Bujumbura. Turashaka ko Abanyekongo bakora ubucuruzi bwabo bafite amahoro yo mu mutima. Bitabaye ibyo, natwe turakora nkabyo. ”

Abajijwe, Mafikiri Mashimango, umuhuzabikorwa w’imiryango itegamiye kuri Leta ya Congo muri Uvira, yagize ati “twafashe icyemezo cyo kubuza Abarundi kutwoherereza ibicuruzwa byabo kubera ko bamwe mu bayobozi b’u Burundi bafata nabi Abanyekongo igihe bari mu Burundi”.

Akanama gashinzwe umutekano kaguye muri Uvira kakoze inama ku wa Mbere nimugoroba hagamijwe gushakira igisubizo iki kibazo. Karwanyije kivuye inyuma ibyo bikorwa maze gasaba ababitangije kubihagarika, ariko biba iby’ubusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *