U Burundi bwatangiye guhiga bukware Abanyarwanda bari ku butaka bwabwo
Leta y’u Burundi yatangaje ko yahagaritse kugirana umubano uwo ari wo wose n’u Rwanda, inatangira guhiga bukware Abanyarwanda Bose bari ku butaka bwa kiriya gihugu. Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama yagiranaga inama n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza. Ni icyemezo iki gihugu cyafashe nyuma […]
U Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2024, yafashe icyemezo cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda yari imaze umwaka n’amezi atatu ifunguwe. Amakuru y’ifungwa ry’imipaka aremezwa n’abaturage ku ruhande rw’u Burundi, bakavuga ko abari kugerageza kwinjira mu Rwanda bari gusabwa “guhitamo gusubira inyuma cyangwa gukomeza” ariko mu […]
RDC-Goma:Igisirikare cyabujije abamotari kurenza saa 18h:00 bari mu muhanda, abaturage nabo bati ashwi

Ihuriro ry’abaturage b’abenegihugu yarwanyije icyemezo cy’ubuyobozi bwa gisirikare kibuza moto gukora mu mujyi wa Goma guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igisirikare muri Goma, nyuma yo kwiyongera kw’ibyaha mu mujyi aho inzira yo kubirwanya ari ugufata ingamba zikomeye zirimo no gukura abamotari mu muhanda ku masaha ya nimugoroba. Iri huriro ry’abaturage rivuga […]
AFCON 2024: Abakinnyi ba Gambia ‘bari bapfiriye’ mu ndege yari ibajyanye muri Côte d’Ivoire
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Gambia, Tom Saintfiet, yatangaje ko abakinnyi be “bashoboraga gupfa” ubwo bari mu ndege yari ibavanye iwabo ibajyanye muri Côte d’Ivoire aho bagomba kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2024. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza ni bwo Gambia bafashe rutemikirere berekeza mu Gikombe cya Afurika, gusa indege ya Sosiyete […]
Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ntibumva neza uburyo baruhuka amezi arindwi yose
Kaminuza y’u Rwanda iherutse gushyira hanze itangazo rimenyesha abayigamo igihe amasomo y’umwaka utaha w’amashuri azatangirira. Gusa ariko bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko ikiruhuko cy’amezi asaga arindwi ari kirekire ugereranyije n’umwaka basanzwe biga mu gihe cy’amezi icumi. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza taliki ya 07 Mutarama 2024, rigaragaza ko abanyeshuri biga mu mashami yose ya kaminuza […]
Martin Fayulu arashinja Komisiyo y’Amatora ubujura bwa miliyari 1.3 y’amadorari
Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irashinjwa ubujura na Martin fayulu wari umwe mu bari bahanganye na Perezida Tshisekedi, aho avuga ko yariganyije amafaranga yagombaga kwifashishwa mu matora yabaye muri iki gihugu mu kwezi k’Ukuboza. Martin Fayulu yabwiye itangazamakuru ko Komisiyo y’Amatora (CENI),yibye akayabo k’amadolari angana 1.3 yatanzwe nk’inkunga yo gukoreshwa mu […]
Hashyizweho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu kwirinda impanuka yatera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (RWB) cyashyizeho amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu rwego rwo kuyabungabunga no kurinda impanuka zishobora guterwa n’aya mazi. Muri aya mabwiriza harimo ko uzajya ahabwa uruhushya rwo gucunga aya mazi no kuyabyaza umusaruro agomba kuzitira icyanya agenzura ndetse no kwita ku gipimo cy’ubushyuhe bwayo mbere y’uko yemerera […]
Afurika y’Epfo: Umudepite yemeje ko ingabo zabo zizasebera imbere y’inyeshyamba za M23
“Kohereza ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) mu rwego rw’ubutumwa bw’Ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni icyemezo kititondewe gishobora gushyira ubuzima bw’ingabo zacu mu kaga gakomeye,” uyu ni Depite Kobus Marais mu nyandiko yashyize ahagaragara dukesha urubuga www.da.org.za ivuga. Depite Sarel Jacobus Francois “Kobus” Marais yahamagariye Perezida Cyril Ramaphosa, […]
Uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000
Mu gihe kitari kinini mu Rwanda hatangijwe uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ imanza zirenga ibihumbi 5 zimaze gukemuka hatagombye kwitabaza inkiko. Ni uburyo bwatangijwe mu butabera bw’u Rwanda bugamije gukemura imanza zitageze mu nkiko, ahubwo hakabaho ibiganiro by’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000. Icyo ubu buryo bufasha, ni ukugabanya umubare […]
M23 yatangaje undi Colonel wa FARDC wayiyunzeho
Umutwe wa M23 wemeje ko Colonel Bahati Baringene Saddam ari mu basirikare bakuru benshi bawiyunzeho bavuye mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). M23 yemeje ko uyu Ofisiye mukuru wayiyunzeho biciye muri Major Willy Ngoma uvugira igisirikare cyayo. Uyu musirikare yunzemo ko uriya Colonel wabarizwaga muri Brigade ya 21 yamaze gusanga Ingabo z’uriya […]
2024: U Rwanda rurayoboye mu iterambere muri EAC – Raporo ya Loni
Biteganijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera kugera kuri 7% mu 2024, buvuye kuri 6.3 mu 2023, bikazashyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mwanya wa gatatu mu bihugu bya Afurika bifite amahirwe menshi yo kuzamuka mu bukungu. Ibi bikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye iheruka gukorwa ku ‘Ubukungu bw’isi muri […]
RDC: Abarundi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babujijwe gucururiza muri Uvira
Kuva mu cyumweru gishize, nta Murundi washoboye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ava mu Burundi ajya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, anyuze muri Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (mu burasirazuba bwa DRC). Ni sosiyete sivile yaho yafashe iki cyemezo. Abacuruzi bo mu Burundi bavuga ko batunguwe. Ubucuruzi bwari bugizwe no kohereza ibicuruzwa nk’amata, ibinyampeke, […]
Ruhango ‘Diregiteri’ afunzwe azira gusambanya ku gahato umwarimu w’umugabo
Umuyobozi wa rimwe mu mashuri abanza riherereye mu karere ka Muhanga, afunzwe akekwaho gusambanya ku gahato umwarimu w’umugabo mugenzi we. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu diregiteri yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024. Dr Murangira yavuze ko icyaha akekwaho yagikoreye mu murenge wa Bweramana, Akagari ka […]
Blinken muri gahunda yo guhosha intambara hagati ya Israel na Hamas
Ku wa gatatu, tariki ya 10 Mutarama, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye na Perezida w’igihugu cya Palesitine hagamijwe kugarura umutekano hagati y’iki gihugu na Israel. Ni urugendo rwe rwa kane mu burasirazuba bwo hagati kuva amakimbirane ya Palesitine ya Isiraheli yongeye kubaho. Antony Blinken yiteguye gufasha ubutegetsi bwa Palesitine buyobowe na Mahmoud Abbas […]
Abanya-Suede basabwe kwitegura intambara
Umuburo ku Banya-Suede waturutse mu bayobozi bakuru babiri b’ingabo kugira ngo bitegure intambara wateye impungenge no gushinjwa gutera ubwoba. Minisitiri w’ingabo z’abaturage (Civil Defence Minister), Carl-Oskar Bohlin, yatangarije inama y’ingabo ko “muri Suwede hashobora kubaho intambara”. Ubutumwa bwe bwaje gushyigikirwa n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen Micael Byden, wavuze ko Abanya-Suede bose bagomba kwitegura mu mutwe ibishobora […]
Nyanza: Rachid yemeje ko ahamagazwa binyuranyije n’amategeko
I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda Urugereko rw’urukiko rukuru rwakomeje urubanza rwa Hakuzimana Rashid, uregwa ibyaha 4 birimo guhakana no gupfobya jenoside, avuga ko ahamagazwa binyuranyije n’amategeko. Ubushinjacyaha buvuga ko ari ibyaha yakoreye mu bitangazamakuru bitandukanye no ku rubuga rwe rwa Youtube, ni ibyaha we ahakana akavuga ko ari impirimbanyi ibuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. […]
Al Shabaab yashimuse indege ya Loni n’abari bayirimo
Umutwe wa Al Shabaab urwanya Leta ya Somalia, ku wa Gatatu washimuse kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abantu umunani bari bayirimo. Iyi kajugujugu yashimuswe nyuma yo kugwa mu gace kagenzurwa n’uriya mutwe w’iterabwoba. Ubutumwa bwa Loni muri Somalia bwemeje ko hari indege yabwo yagize ibibazo ubwo yari itwaye abarwayi kwa muganga. Ubu butumwa bwunzemo ko kuri […]
Mu Ukuboza 2023 ibiciro byagabanutseho 4,4% mu Rwanda
Ibiciro mu Rwanda byagabanutseho 4,4% mu Ukuboza 2023 ugereranyije n’Ugushyingo 2023, kuko izamuka ry’ibiciro ryavuye kuri 9.4% rikagera kuri 6.2%. Mu kwezi kw’Ukuboza 2023 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6.2% ugereranyije n’Ukuboza 2022. Mu kwezi kw’Ugushyingo 2023 ibiciro byari byiyongereyeho 9.4%. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukuboza 2023, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho […]