Ku wa gatatu, tariki ya 10 Mutarama, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye na Perezida w’igihugu cya Palesitine hagamijwe kugarura umutekano hagati y’iki gihugu na Israel.
Ni urugendo rwe rwa kane mu burasirazuba bwo hagati kuva amakimbirane ya Palesitine ya Isiraheli yongeye kubaho.
Antony Blinken yiteguye gufasha ubutegetsi bwa Palesitine buyobowe na Mahmoud Abbas kugirango umubano w’igihugu byombi uzahuke.
Ni mu gihe kuri uyu wa gatatu, Minisiteri y’ubuzima i Gaza yavuze ko igisirikare cya Isiraheli cyahitanye Abanyapalestina 23.357 kandi gikomeretsa abarenga 59.000.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko hafi bibiri bya gatatu by’abapfuye ari abagore n’abana.


