Umutwe wa M23 wemeje ko Colonel Bahati Baringene Saddam ari mu basirikare bakuru benshi bawiyunzeho bavuye mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
M23 yemeje ko uyu Ofisiye mukuru wayiyunzeho biciye muri Major Willy Ngoma uvugira igisirikare cyayo.
Uyu musirikare yunzemo ko uriya Colonel wabarizwaga muri Brigade ya 21 yamaze gusanga Ingabo z’uriya mutwe mu Rutshuru.
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama ni bwo M23 yemeje ko hari ba Ofisiye bakuru benshi ndetse n’abato bakomeje kuva muri FARDC bakayiyungamo.
Mu Bo uyu mutwe wemeje kandi ko wamaze kunguka harimo Colonel Biyoyo Josué.
M23 iri mu mitwe igize ihuriro Alliance Fleuve Congo ryashinzwe mu mwaka ushize.
Ni ihuriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba rifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi rivuga ko butemewe.



One Response
M23 yatangaje undi Colonel wa FARDC wayiyunzeho
ubwo se koko colonel wa FARDC yamarira iki M23 nukuntu abasirikare babo ari abanyabwoba, azajya kurugamba nibakubita isasu ate imbuna yiruke akuremo uniform yambare training asahure inguruba cyangwa igitoki, keretse wenda kubaha amakuru ya FARDC naho ibndi ntabyo yashobora. ubwo se azajya asigara ateyse bagiye kurugamba ari colonel koko