Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ntibumva neza uburyo baruhuka amezi arindwi yose

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza y’u Rwanda iherutse gushyira hanze itangazo rimenyesha abayigamo igihe amasomo y’umwaka utaha w’amashuri azatangirira. Gusa ariko bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko ikiruhuko cy’amezi asaga arindwi ari kirekire ugereranyije n’umwaka basanzwe biga mu gihe cy’amezi icumi.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza taliki ya 07 Mutarama 2024, rigaragaza ko abanyeshuri biga mu mashami yose ya kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abazayinjiramo bashya bose bazatangira amasomo taliki ya 02 Nzeri 2024, ibi bisobanuye neza ko kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri Nzeri hari ibyumba by’amashuri bizaba bifunze. Iri tangazo ariko rivuga ko kandi hari ingengabihe yihariye ku banyeshuri batangiye amasomo nyuma y’abandi mu kiciro cya kabiri.

Nkuko bigaragara mu itangazo riboneka ku rubuga rwa Kaminuza y’u Rwanda ‘www.ur.ac.rw’, umwaka w’amashuri wa 2024 uzatangira taliki 02 Nzeri 2024 usozwe muri 2025 ku ya 29 Kamena. Bamwe mu banyeshuri babibonamo ikibazo kuko bizabatwara igihe kirekire ngo basoze amasomo yabo.

Hariho n’abavuga ko ubuzima bubagoye muri iyi minsi ku buryo babona gutinda mu ishuri nabyo ari undi musonga kuri bo, ibi bigatuma basaba ko hakorwa isuzuma ry’imbitse ku buryo bajya boroherezwa bakiga badahura n’imbogamizi kandi bagasoza vuba bakabona gushaka imikorere hanze.

Uwaganiriye na BWIZA yagize ati: “Amafaranga rwose baduha buri kwezi ni macye cyane ugereranyije n’uburyo ku isoko ibiciro bihagaze, ibihumbi 40 by’amanyarwanda bishira rugikubita. Dore ibyo kurya, inzu, amazi, umuriro byose bihita biyamara ntihagire n’urutoboye rusigara “. Yakomeje asobanura impamvu ari ngombwa ko bagabanya igihe cy’ikiruhuko bakiga bagasoza nabo bakirwanaho ngo kuko usanga umunyeshuri agera mu ishuri i saa moya za mu gitondo akarisohokamo izuba rirenze saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Undi munyeshuri we ati: “Biratugora kwiga umunsi wose kuko bituma umuntu abura n’aho ahera agira icyo yikorera, byongeyeho iki kiruhuko ni kirekire, ndumva nzasubira mu ishuri bisa nko gutangira, iyo turuhutse igihe gito biradufasha cyane mu rwego rwo kuba twakurikirana amasomo neza kandi tukava ku ntebe y’ishuri barumuna bacu nabo bakabona umwanya”.

Ese iki kiruhuko cyose nitwe bagihaye cyangwa? Yatangiye yibaza iki kibazo arimo asoma itangazo, ku ruhande rwe asanga kuruhuka biba bikenewe, ariko kuruhuka igihe kirehe gikabakaba icyo biga ngo ntibyumvikana neza. Ati: “Byakabaye byiza cyane batugaragarije ibintu by’ingenzi byatumye bafata iki cyemezo gikomeye gutya tukaba twasobanukirwa birushijeho, kuko biteye urujijo nubwo bishoboka ko hari impamvu zishobora kuba zifite ishingiro zatumye babitangaza gutya”.

Aba banyeshuri bagaragaza ko hari ikibazo cy’uburyo bamenyeshwa amakuru n’imyanzuro, akenshi ngo ugenzuye wasanga baba batabigizemo uruhare runini cyane nabo ngo batange ibitekerezo byabo bibe byashingirwaho nkuko babitangaje mu kiganiro na BWIZA. Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda mu butumwa yanyujije kuri X yasabye abanyeshuri guha agaciro ibyo bakorerwa bakagirira icyizere kaminuza na leta ibitaho.

Uruhare rwabo nk’abagenerwabikorwa ngo ni ruto ugereranyije n’uko byagombye kumera. Ni nyuma y’uko hari abahawe za mudasobwa ku nguzanyo hanyuma bazigurisha bakaziryozwa bihabanye n’amasezerano basinye yo kuzihabwa. Ibi ni byo bashingiraho basaba ko bajya bamenyeshwa amakuru yose kandi asobanutse ku buryo nta kwibeshya.

Nyuma y’uko iri tangazo ry’ingengabihe rigiye ahabona, ku mbuga nkoranyambaga nyinshi nka X hacicikanye ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku ngingo yo kuba umwaka umwe ushobora kuba ibiri muri iyi kaminuza, bitewe na bimwe mu byemezo byagiye bifatwa ntibyishimirwe n’abo bifatiwe, ngo hariho n’abahanwa bakabura amategeko abahana aho aturutse mu gihe atanditse.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda bwana Kabagambe yemeza ko ikosa rigomba guhanwa ngo ridasubira nubwo bamwe batemera.

Ku bijyanye n’impungenge aba banyeshuri benshi bafite ku guhabwa ikiruhuko kirekire cyane, Kaminuza y’u Rwanda ntacyo iratangaza ngo gifatwe nk’igisubizo gishimangira ibyatangajwe mu itangazo ry’ingengabihe y’umwaka w’amashuri utaha.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ntibumva neza uburyo baruhuka amezi arindwi yose
    Mu ngengabihe iteye ityo se ubwo iyo kamimuza yaba itanga ubumenyi bufite irihe reme?

  2. Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ntibumva neza uburyo baruhuka amezi arindwi yose
    Igihe nikirekire rwose numva batanga ubusobanuro bwimbitse kumpamvu yateye gushyiraho iki kiruhuko
    Kirekire

  3. Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ntibumva neza uburyo baruhuka amezi arindwi yose
    Ariko abantu bari barashyize ingengabihe mu kwa 01 nagombaga gushakwa bagahanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *