Al Shabaab yashimuse indege ya Loni n’abari bayirimo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Al Shabaab urwanya Leta ya Somalia, ku wa Gatatu washimuse kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abantu umunani bari bayirimo.

Iyi kajugujugu yashimuswe nyuma yo kugwa mu gace kagenzurwa n’uriya mutwe w’iterabwoba.

Ubutumwa bwa Loni muri Somalia bwemeje ko hari indege yabwo yagize ibibazo ubwo yari itwaye abarwayi kwa muganga.

Ubu butumwa bwunzemo ko kuri ubu iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyabaye kuri iriya ndege.

Ibiro Ntaramakuru AFP mu nyandiko ya LONI bivuga ko byabonye, byavuze ko iriya kajugujugu mbere yo gufatwa na Al Shabaab yari yabanje kugira ibibazo; mbere yo kugwa ku birometero bibarirwa muri 70 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’intara ya Dhusamareb.

Loni ivuga ko nta mukozi wayo wari muri iriya ndege usibye abandi bantu bari bafitaniye amasezerano na yo.

Amakuru kuri ubu avuga ko mu bari muri iriya kajugujugu umwe muri bo yishwe, abandi babiri babasha gucika.

Minisitiri w’umutekano muri Galmudug Mohamed Abdi Adan, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko koko iriya kajugujugu yafashwe.

Maj. Hassan Ali wo mu ngabo za Somalia we yabwiye Reuters ko abanyamahanga batari bake hamwe n’abanya-Somalia babiri ari bo bari muri iyo kajugujugu.

Yunzemo ati: “Yarimo kandi n’ibikoresho by’ubuvuzi kandi yari izwi ko yari itwaye abasirikare bakomeretse bo mu ntara ya Galgudud.”

Iriya ndege nyuma yo gushimutwa ingendo mu kirere yashimutiwemo zahise zifungwa by’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *