Umuburo ku Banya-Suede waturutse mu bayobozi bakuru babiri b’ingabo kugira ngo bitegure intambara wateye impungenge no gushinjwa gutera ubwoba.
Minisitiri w’ingabo z’abaturage (Civil Defence Minister), Carl-Oskar Bohlin, yatangarije inama y’ingabo ko “muri Suwede hashobora kubaho intambara”.
Ubutumwa bwe bwaje gushyigikirwa n’umugaba mukuru w’ingabo, Gen Micael Byden, wavuze ko Abanya-Suede bose bagomba kwitegura mu mutwe ibishobora kuba.
Icyakora, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iyo imiburo nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Magdalena Andersson, yatangarije TV yo muri Suede ko nubwo ikibazo cy’umutekano gikomeye, ” atari nkaho intambara iri hanze y’umuryango.”
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana Bris wavuze ko umurongo wa telefoni wawo w’ubufasha udakunze guhamagarwa ku byerekeye intambara ishoboka. Ariko muri iki cyumweru, ngo guhamagarwa byiyongereye uhamagarwa n’abasore babonye ayo makuru cyangwa inyandiko kuri TikTok babivugaho.
Umuvugizi wa Bris, Maja Dahl, yatangarije BBC ati: “Ibi byari byateguwe neza, ntabwo byari ibintu byizanye.” “Bakagombye gutanga amakuru agenewe abana mu gihe bazanye amakuru nkaya agenewe abantu bakuze.”
N’ubwo ubwo butumwa butagaragara, amagambo yavuzwe na minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru w’ingabo, yafashwe nko gukangura Abanya-Suede.


