Ibibazo by’ubutaka biza ku Isonga mu byo Urwego rw’Umuvunyi rwagejejweho mu turere

Sangiza iyi nkuru

Ibibazo by’ubutaka ni kimwe mu bikunze kugarukwaho hirya no hino mu gihugu aho usanga bikunze guteza amakimbirane haba mu miryango y’abashakanye no muri sosiyete.

Kuri iyi ngingo , Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko umwaka ushize mu ngendo zo mu turere dutandukanye tw’igihugu rwagezemo rukemura ibibazo ibyiganje kurusha ibindi ari ibibazo birebana n’ubutaka.

Mu bibazo bisaga 3310 byakiriwe, ibirenga 1000 byari ibirebana n’ubutaka bingana na 30,7 %, naho ibyo rwakiriye mu nyandiko bikangana na 35,2% ugereranyije n’ibindi bibazo bikeneye ubutabera.

Ibi bishimangirwa na Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu yagaragarije Minisiteri y’ibidukikije ko muri raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize by’urwego rw’Umuvunyi, ibyinshi mu bibazo byagaragajwe n’abaturage ari ib’ijyanye n’ubutaka .

Bagaragaje ko kandi bimwe muri byo bimaze igihe kirekire bidakemuka.

Ibi bibazo by’ubutaka ni byo byiganje cyane ku kigero cyo hejuru kurusha ibindi mu byo abaturage b’uduce dutandukanye basabaga urwego rw’Umuvunyi kubarenganura.

Minisitiri w’ibidukikije yasobanuriye iyi komisiyo ko byinshi muri ibyo bibazo ari ingaruka n’ibisigisigi by’ubuyobozi bubi bwabayeho mbere ariko iki kiri imbogamizi ari ingengo y’imari ihagije itabonekera rimwe kugirango ibyo bibazo bikemurwe burundu.

Ati “ni bimwe mu bisigisigi by’imiyoborere mibi tugenda turwana nabyo, imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugomba kurwana nabyo kugirango tubibonere igisubizo, imbogamizi ituma iki kibazo kidakemukira rimwe ni ukubona ingengo y’imari aho iki kibazo kikigaragara mu gihugu hose, ariko bigenda bikemurwa akarere kukandi”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *