U Budage bwaba bukomeje imyiteguro yo kujya mu ntambara n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Bild kiri mu bikomeye mu Budage, cyatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zikomeje imyiteguro yo kujya mu ntambara n’u Burusiya ishobora kwaduka mu mwaka utaha wa 2025.

Bild yatangaje iby’iyi ntambara nyuma y'”inyandiko y’ibanga” ivuga ko yabashije gukura muri Minisiteri y’Ingabo z’u Budage.

Iyo nyandiko ya Bundeswehr (Igisirikare cy’u Budage) isobanura umunsi ku wundi ibikorwa bishobora kuganisha kuri iriya ntambara biteganyijwe guhera mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, kugeza u Burusiya bwinjiye mu ntambara n’ibihugu birimo u Budage.

Bundeswehr nk’uko Bild ibivuga, iteganya ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare umwuka uzarushaho kuba mubi hagati y’u Burusiya na NATO u Budage busanzwe bubereye umunyamuryango.

Ni u Burusiya byitezwe ko bugomba kugera mu kwezi gutaha bwamaze kunguka abasirikare bashya babarirwa mu 200,000.

Inyandiko y’ibanga y’igisirikare cy’u Budage iteganya ko hagati ya Werurwe na Gicurasi u Burusiya buzagaba ibitero karahabutaka kuri Ukraine, ku buryo bizagera muri Kamena bwamaze gutsinda burundu intambara impande zombi zimaze imyaka hafi ibiri zihanganyemo.

Nyuma y’iyi ntambara ngo byitezwe ko hazakurikiraho indi y’amoko izasakiranya ibihugu byo mu karere ka Baltic.

U Burusiya ku rundi ruhande byitezwe ko muri Nzeri buzatangira imyitozo ya gisirikare yitwa “West 2024” ikazitabirwa n’abasirikare babarirwa mu 50,000. Ni imyitozo ngo igomba kubera mu Burengerazuba bw’iki gihugu ndetse no muri Belarus.

Mu Ukwakira nk’uko Igisirikare cy’u Budage gikomeza kibiteganya mu nyandiko yacyo, Moscow ngo izohereza abasirikare na za misile ziciriritse mu gace ka Kaliningrad, mu rwego rwo kurasa mu muhora wa Suwalki uhuza agace ka Kaliningrad n’ibihugu bya Belarus na Lithuania.

Bundeswehr ivuga ko mu Ukuboza amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akirangira, hazahita hatangira amakimbirane ashingiye ku mipaka.

Icyo gihe ngo u Burusiya ni bwo buzatangiza aya makimbirane, nyuma yo kubona système ya politiki ya Amerika isa n’iyacitse intege.

Bijyanye n’aya makimbirane, muri Mutarama 2025 ngo Pologne n’ibihugu byo mu karere ka Baltic bizakora inama ya NATO bizatangarizamo ko bitewe ubwoba n’u Burusiya byitezwe ko muri Werurwe muri uwo mwaka buzohereza abandi basirikare muri Belarus ndetse no ku mipaka y’ibihugu biri muri Baltic.

Muri Gicurasi 2025 byitezwe ko NATO ngo izafata ingamba zo gukumira u Burusiya kugaba ibitero ku muhora Suwalki bwifashishije Belarus na Kaliningrad.

Bundeswehr ivuga ko ku munsi wiswe uwa X, umuyobozi w’Ingabo za NATO azategeka ko Ingabo 300,000 zirimo iz’Abadage 30,000 zoherezwa mu gice kirimo ibihugu bibarizwa mu burasirazuba bwawo.

Izi ngabo byitezwe ko ari zo zigomba gutana mu mitwe n’iz’Abarusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *