Kivu y’Amajyepfo yashegeshwe n’imvura idasanzwe yahitanye amazu arenga 850

Sangiza iyi nkuru

Imvara idasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo,hashegeshwe n’imvura idasanzwe yangije amazu arenga 850.

Amazu agera kuri 305 aherereye kuri Avenue Chirerema yangijwe n’isuri, bigatuma abaturage bimukira i Kiniezire.Si ibyo gusa kuko yanangije ibikorwa remezo birimo amashuri nka EP Gihugo na Institut Bulungu, ndetse n’itorero rya CECA, byagizweho ingaruka.

Ibindi byangiritse birimo ibiraro nka Chambucha, Irangi, Mabinmbi, Bwere na Kashasha, ndetse n’amashuri nka EP Mema, Institut Saint Léon, Institut Ushirika, C.S Hombo, E.P Musse / Mashere. Umuhanda w’igihugu nimero 3 nawo wibasiwe, ndetse n’ahatuwe n’abaturage nka Kagoma, Luhii, Nyanga, Amusara 1 na 3, Mabanga 1, Lisambi, Mashere, Libération na Luoo.

Abaturage ba Kalehe basabwe kuva ahantu hadakwiye kubakwa no gukomeza kuba maso muri iki gihe cy’imvura kugira ngo hatabaho kwangirika kw’abantu n’ibintu. Hanasabwe kandi ko guverinoma ifata ingamba zihutirwa zo gukiza no kurinda ingo zangiritse.

Muri ntara hakunze kwibasirwa n’imvura idasanzwe aho mu kwezi gushize nabwo yibasiwe abantu bagera kuri 40 bahasiga ubuzima ibikorwa remezo nabyo birahangirikira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *