Abasirikare ba RDF barimo abo ku rwego rwa ba Ofisiye ndetse n’abato basoje imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka (Advanced Infantry Training) bari bamaze amezi arindwi bakorera mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Umuhango wo gusoza iyi myitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uwuhagarariyemo Perezida Paul Kagame.
Gen Muganga yashimiye abasoje iyi myitozo, abibutsa akamaro ko kwimakaza ikinyabupfura na morali mu byo bakora byose.
Yababwiye kandi ko ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’imirwanire bahawe buzabazamurira urwego ndetse bukabafasha kuzuza inshingano za RDF.
Umuhango wo gusoza iriya myitozo wasize Gen Mubarakh Muganga ahembye abasirikare bahize bagenzi babo.






