Ibintu bikomeje kuba bibi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inyeshyamba za Houthi nyuma y’uko uyu mutwe urashe ibisasu ku mato y’ubucuruzi ya Amerika na Israel.
Ibi byatumye habaho kumisha ibisasu kuri izi nyeshyamba Amerika ivuga ko zishyigikiwe na Iran , ariko by’umwihariko kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye amakuru ko misiles 14 z’aba barwanyi zagabweho ibitero simusiga.
Amerika ivuga ko ibintu bizakomeza kuba bibi niba aba Houthi badahagaritse ibitero byabo mu nyanja itukura no mu kigobe cya Aden.Ni mu gihe Aba Houthi ariko bavuze ko batazahagarika ibikorwa byabo.
Byashimangiwe na Mohammed Abdelsalam, umuvugizi w’izi nyeshyamba, yatangarije Al Jazeera, ati: “Ntabwo tuzareka kwibasira amato ya Isiraheli yerekeza ku byambu byo muri Palesitine mu rwego rwo gushyigikira abaturage ba Palesitine.
Uyu mutwe wo muri Yemen ukomeje kugaragariza amahanga ko utishimiye ibyo Israel irimo gukorera abanyegaza, aho ivuga ko harimo gukorwa Jenoside bityo itazakomeza kurebera.



One Response
Bikomeje kuba bibi hagati ya Amerika na Houthi
Mwaramutse! Nge mbona igihe cyari kigeze amarica na israel bakicara kumeza amwe yibiganiro bigamije guhagarika intambara noguturisha iriya mitwe kuko kurwana kwabo bibangamira umuturage wohasi udafite aho ahurira nimirwano ,byagaragaje intege nke za USA na israel kuba ,HAMAS yarateye israel iyitunguye nanubu bikaba bikirwana, byaba Byiza intambara uhagaze ,kuko aba Houthi, nibahaguruka, HAMAS igahaguruja, alqaed nabandi isi ntamutekano izaba ifite nagato. Murakoze.