Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente, ari i Kampala muri Uganda aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement).
Ku wa Mbere tariki ya 15 Mutarama ni bwo imirimo y’iyi nama iri kuba Ku ncuro ya 19 yatangiye.
Ababarirwa mu 4,000 baturutse mu bihugu 120 byo hirya no hino ku Isi ni bo bayitabiriye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, aheruka gutangaza ko abazitabira iyi nama bazasuzumira hamwe ibibazo byugarije Isi, mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa ngo bishakirwe umuti.
Ni ibibazo yavuze ko birimo “intambara ziri mu bice bitandukanye by’Isi, ibura ry’ibiribwa, abimukira, ibura ry’akazi, ibyorezo, ihindagurika ry’ikirere n’iterabwoba”.
Gen Odongo yunzemo ko Isi inugarijwe no kubura amafaranga yo gufasha ibihugu bitandukanye kwiteza imbere, ikindi ibindi byinshi bikaba byugarijwe no kwikorera umutwaro w’imyenda bibereyemo ibikize.
Umuryango w’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (NAM) washinzwe mu 1961, ubwo intambara y’ubutita yari irimbanyije hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
Uyu muryango uza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu miryango ihuriwemo n’ibihugu byinshi, inyuma y’uw’Abibumbye.
Ibihugu 120 birimo 53 byo muri Afurika, 39 bya Aziya, 26 byo muri Amerika y’Amajyepfo no mu birwa bya Carraà¯bes ndetse na bibiri byo ku mugabane w’u Burayi ni byo biwugize.
Inama ya NAM Uganda yakiriye ni yo nama ikomeye iki gihugu kibashije kwakira, kuva muri 2007 ubwo cyakiraga iy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Ni Uganda igomba kuyobora NAM kugeza muri 2027, isimbuye kuri izo nshingano Azerbaijan.


