Joseph Kabila yanze kwitabira irahira rya Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntabwo azitabira umuhango w’irahira rya Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Tshisekedi azarahirira kuyobora RDC muri manda ya kabiri, mu muhango uzabera kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Abakuru b’ibihugu 18 ni bo byitezwe ko bagomba kuwitabira.

Intumwa yihariye ya Tshisekedi, Serge Tshibangu, yatangaje ko Kabila nk’uwahoze ari Perezida akanaba umusenateri w’ubuzima bwe bwose ari mu bahawe ubutumire ngo azitabire biriya birori.

Kabila cyakora ntabwo azitabira uriya muhango, nk’uko byatangajwe n’umujyanama we mu by’itumanaho, Barbara NZIMBI.

Uyu yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE ko impamvu zijyanye n’amasomo ya Kaminuza ari gukurikirana i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ari zo zamubujije kuzawitabira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *