Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste, yasabwe ko yakweguza mu maguru mashya Minisitiri w’umutekano ku mpamvu y’icyemezo yafashe cyo gufunga umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda.
Ibi byasabwe n’Ishyaka ryo mu Burundi rizwi nka Nkundagihugu MAP Burundi Buhire,aho ryasabye ko uyu Minisitiri Martin Niteretse yeguzwa kuko yafunze imipaka kandi binyuranyije n’amategeko agenga umuryango wa Afrika y’Ibirasirazuba EAC.
Indi mpamvu ngo ni uko aherutse gukoresha amagambo aharabika umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.
Bongeraho ko kuba yarafunze imipaka byateje ingaruka zikomeje kugaragara harimo izamuka ry’ibiciro ku biribwa mu buryo bukabije, abandi bakabura abaguzi bigatuma babura amafaranga yo kwishyura umwenda wa Banki.
Mu ibaruwa iri shyaka ryagejeje kuri Leta taliki 16/01/2024, harimo ingingo zivuga ko Ishyaka Nkundagihugu MAP Burundi Buhire rirasaba ko Niteretse yeguzwa kuko yaje gusandaguza ibyo yasanze no guhuhura ibyagezweho mu gihugu aho kubyubaka.
Ikindi ngo n’uko yaje gukuraho intero yo kugira u Burundi igihugu giteye imbere, anabiba urwango hagati y’abanyagihugu b’ibihugu byombi(Rwanda &Burundi).Bakaba bavuga ko kubera izo mpamvu n’izindi batarondoye basaba ko Perezida Ndayishimiye yamweguza kandi n’imipaka ikongera igafungurwa.
Leta y’u Burundi yafunze imipaka ihuza u Rwanda n’igihugu cyabo tariki ya 11/01/2024, nyuma y’uko perezida Evariste Ndayishimiye yari aheruka gutangaza ko Guverinoma ya Kigali ifasha umutwe w’itwaje imbunda wa Red Tabara.
Ni ibintu bitakiriwe neza na Leta y’u Rwanda, kuko yahise itangaza ko yababajwe n’icyo cyemezo u Burundi bwafashe bwo gufunga imipaka.Gusa yahise ihumuriza Abarundi baba mu gihugu ko bakwiye gutuza bagatekana kuko nta kibazo bazagira.
Ni mu gihe u Burundi bwo bwahise buhambiriza abanyarwanda bariyo ndetse bamwe batangira guhigwa bukware , hari n’amakuru avuga ko hari abajyanwe gufungirwa ahantu hatazwi.
Src:ubmnews


