Kompanyi umunani nizo zasaranganyijwe Bus 100 zizajya zitwara abagenzi

Sangiza iyi nkuru

Ibigo bigera ku munani nibyo byagabanijwe Bus 100 zamaze kugera i Kigali, aho zizajya zitwara abagenzi mu byerekezo bitandukanye.

Izi Bus zije nyuma y’uko Leta ifashe icyemezo cyo kuzigura, ikigamijwe ari ukugabanya umurongo ukunze kugaragara ahategerwa imodoka.

Ni gahunda kandi yari igamije korohereza abashoramari mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.Kugeza ubu abatsindiye isoko bamaze kuzishyikirizwa ndetse zatangiye no gutwara abagenzi.

Kompanyi 8 nizo zasaranganyijwe izi modoka , nyuma yo kuzuza ibisabwa. ibyo bigo ni: Yahoo Car Express ifitemo imodoka 15, Remera Transport Cooperative yahawe bisi 10, Nyabugogo Transport Cooperative yahawe 10, City Centre Transport Cooperative ifitemo bisi 10, S.U Direct Services yegukanye bisi 5, Jali Transport yegukanye bisi 13, hakaza 4G Ju Transport Ltd ifitemo imodoka 7 na RITCO ifitemo biisi 30.

Ni imodoka zije ziyongera kuzari zisanzwe zikoreshwa mu gutwara abagenzi.Ni bus zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70.

Biteganyijwe ko hazasinywa amasezerano hagati y’ibi bigo na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), ku bijyanye n’izi modoka maze abazitsindiye bakazegurirwa ku mugaragaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *