Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda babona hari byinshi bigomba guhindurwa

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi nkuru ya BWIZA turagaruka ku bitekerezo bya bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho babona ko hakenewe impinduka zidasanzwe mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abayigamo, ndetse n’ireme ry’uburezi buhatangirwa.

Kaminuza y’u Rwanda ni imwe mu bigo by’uburezi bikomeye mu Rwanda. Ibi abize kera barabizi neza! Nyuma y’igihe kirekire iyi kaminuza yaje kugenda yiyubaka aho kugeza ubu ifite amakoleji ‘colleges’ atandatu ahantu hagiye hatandukanye. Bivugwa ko iyi kaminuza ari igicumbi cy’ubumenyi kuko ngo uwayizemo aba afite umwihariko ku isoko ry’umurimo.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 31,506 nibo bari kwiga mu byiciro bigiye bitandukanye, kandi abarenga ibihumbi 64,087 bamaze gusoza amasomo yabo kuva iyi kaminuza yashingwa nkuko tubikesha raporo iheruka yashyizwe ahabona n’iyi kaminuza. Abiga ikiciro cya mbere nibo benshi kuko bihariye 94.21% by’abanyeshuri bose, muri bo 83% biga ku mwenda wa leta.

Mu kiganiro na BWIZA, benshi muri aba banyeshuri bagaragaza ko hakenewe impinduka mu bikorwa byinshi by’iyi kaminuza bigamo cyangwa se bizemo. Ingingo bahurizaho ni uburyo amafaranga bahabwa yo kubatunga ‘Living Allowance’ ari macye ugereranyije n’uburyo ubuzima busigaye bugoye cyane muri iyi minsi.

Yagize ati “Ibihumbi 40 bya buri kwezi biradufasha pe, ariko wenda badufashe bayongere kuko ni macye muri iyi minsi aho ibintu byose byahenze, mbona kwishyura inzu yo kubamo, amazi, umuriro ukongeraho n’amafunguro bigoranye”. Yakomeje avuga ko asaba ubuyobozi bw’iyi kaminuza gushakira umuti iki kibazo kuko bitabaye ibyo ngo bamwe bazareka ishuri.

Ifatwa ry’imyanzuro batagizemo uruhare nabyo barasaba ko byigwaho bigahinduka

Mu bihe bigiye bitandukanye hari bimwe mu byemezo byagiye bifatwa n’iyi kaminuza bikagaragara ko hari abanyeshuri batabyishimiye. Aba banyeshuri bemeza ko hari ubwo bamenyeshwa impinduka mu gihe babona ko bitari bikwiye. Ikindi kandi basanga bagomba kujya babanza kuganirizwa nabo bakumva ibitekerezo byabo mbere yo kubafatira imyanzuro rimwe na rimwe ihindagurika.

Gutinda guhabwa amakarita y’ishuri kuri bamwe ngo nabyo ni imbogamizi

Hari abanyeshuri baganiriye na Bwiza bahishuye ko umwaka wose ushize batarahabwa amakarita abaranga. Bamaze umwaka bategereje ko bayahabwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Babona iki ari ikibazo gikomeye ku buryo abo bireba bagomba guhindura imikorere. Bakomeza bavuga ko bitumvikana uburyo baba barishyuye amafaranga yo kwiyandikisha umwaka utangiye bikarangira badahawe ibyo basinyiye.

Abanyeshuri bari kwimenyereza umwuga barasaba gufashwa by’umwihariko

Hari abanyeshuri benshi bavuga ko bibagora kwimuka bajya kure, iyo bageze mu bihe byo kwimenyereza umwuga ujyanye n’ibyo baba biga. Usanga basabwa kongera bakagaruka aho baturutse bagiye gukora ibizamini.

Kuri bo bagorwa cyane n’ubushobozi buba budahagije, kuko kwimuka ukongera ukimuka hadaciyeho igihe bisaba amafaranga menshi. Igitekerezo bavuze kuri iyi ngingo barasaba ko bajya bahabwa ubufasha mu gihe bari kwimuka bava cyangwa bajya kwiga no kwimenyereza umwaga.

Barifuza ko mudasobwa bahawe zaba izabo bakazigenzurira

Muri iyi minsi igikorwa cyo gutanga za mudasobwa cyagarutsweho cyane, bamwe mu banyeshuri bari bahawe mudasobwa ku ikubitiro bari baraziriye. Iyi kaminuza yahise ifata icyemezo cyo kuba ihagaritse igikorwa cyo kuzitanga ahubwo ibanza gukurikirana abazigurishije.

Aba banyeshuri bagurishije mudasobwa zabo bahanishijwe kudahabwa amafaranga yo kubatunga, ndetse n’inguzanyo yo kwiga iba ihagaritswe kugeza igihe bagaruye izo mudasobwa cyangwa bakishyura agaciro kazo hiyongereyeho inyungu ya 11%. Izo mudasobwa harimo izifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni. Kaminuza y’u Rwanda yaje kongera izindi ngingo nshya mu masezerano aho yemeza ko nta munyeshuri wemerewe kugurisha mudasobwa yahawe ngo imufashe kwiga.

Ibi ni bimwe mu bibazo abanyeshuri batandukanye bivugira ubwabo, ku buryo bifuza ko kaminuza bigamo yakomeza kuba indashyikirwa mu gutanga uburezi bufite ireme. Izi mpinduka zishobora gusubiza ibyifuzo byabo mu gihe byizweho neza bigahabwa umurongo usobanutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *