Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo rutwitsi yavuzwe na Perezida Ndayishimiye
Guverinoma y’u Rwanda ibabajwe n’amagambo rutwitsi kandi arwanya Afurika yavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu birori byabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024. “Perezida Ndayishimiye, yigize impirimbanyi ya Afurika Yunze Ubumwe kubw’Urubyiruko, Amahoro n’umutekano, , yashinje ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gukurura amacakubiri hagati y’abanyarwanda, no kurushaho guhungabanya amahoro […]
RICA yasabye ababazi kwirinda kubabaza amatungo igihe bayabaga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) cyirihanangiriza ababaga amatungo kwirinda kuyababaza mbere y’uko abagwa kuko bigira ingaruka ku buziranenge bw’inyama ziyakomokaho. Simbarikure Gaspard, Umuyobozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo muri RICA, avuga ko uko itungo rihohoterwa cyangwa uburyo ritwarwamo mbere y’uko ribagwa bigira ingaruka ku bwiza bw’inyama […]
Murumuna wa Nangaa wagizwe Guverineri, yitandukanyije na mukuru we ushaka guhirika Tshisekedi
Murumuna wa Coroneille Nangaa ,Christophe Nangaa, wamaze gutangazwa nka guverineri w’intara ya Haut-UĂ©lĂ©, yitandukanije na mukuru we nyuma y’uko aherutse gushinga Ihuriro ry’Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo. Uyu mugabo watangajwe ku rutonde rw’abadepite batsinze amatora yo ku rwego rw’inteko zishinga amategeko z’intara muri DR Congo, yavuze ko abantu badakwiye kumurebera mu gatebo kamwe […]
Umugaba Mukuru wa RDF yakiriye mugenzi we ukuriye Ingabo za Mozambique

Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh. Bagiranye ibiganiro bigamije kuzamura umubano uriho hagati y’ingabo zombi. Admiral Mangrasse kandi yasuye minisitiri w’ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda. Nyuma y’uru ruzinduko, Admiral Mangrasse yagize ati: “Twaganiriye ku bufatanye bukomeje mu […]
Kigali: Abakodesha aho kuba bahangayikishijwe n’ibiciro by’ubukode bikomeje gutumbagira
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko ibiciro by’ubukode ku bakodesha inzu zo kubamo bikomeje gutumbagira kuri ubu kubasha kubwigondera bikaba bigoye. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kujya itanga ubufasha ku bafite imishinga yo kubaka inzu zihendutse zigenewe guturwamo hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi mu Mujyi wa Kigali no mu […]
Un responsable de la bonne gouvernance arrêté pour corruption et harcèlement

Le Bureau d’enquĂ ÂŞte du Rwanda (RIB) a arrĂ ÂŞtĂ© le 21 janvier Vedaste Kabera, le directeur chargĂ© de la bonne gouvernance dans la province du Sud, pour corruption et harcèlement conjugal. Les entitĂ©s gouvernementales locales font partie des institutions gouvernementales oĂ Âą la probabilitĂ© de corruption est Ă©levĂ©e, selon le Rwanda Bribery Index (RBI) 2022. L’édition 2023 […]
Kurumwa n’inzoka ukirukira mu bagombozi bishobora kugukururira urupfu
Muri Afurika akenshi by’umwihariko abaturiye amashyamba n’ubutayu, iyo barumwe n’inzoka usanga birukira mu bavuzi gakondo b’abagombozi aho kugana kwa muganga nyamara ntibazi ko bishobora kubakururira urupfu. Ibi byagarutsweho n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),aho cyashimangiye ko umuntu warumwe n’inzoka akwiye guhita agana muganga byihuse aho kugana mu bagombozi.RBC ivuga ko sosiyete nyarwanda abenshi bishyizemo ko uwarumwe n’inzoka […]
Abantu 15000 bamaze kwicirwa i Darfur bazira ubwoko – UN
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yabonwe na Reuters ku wa Gatanu, iravuga ko abantu bari hagati ya 10,000 na 15.000 biciwe mu mujyi umwe wo mu Ntara ya Darfur y’Iburengerazuba muri Sudani mu mwaka ushize bazize ihohoterwa rishingiye ku moko rikozwe n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zifatanyije n’izindi nyeshyamba z’Abarabu. Muri raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe […]
M23 iravuga ko yatanze isomo muri Mweso mu gihe havugwa indi mirwano i Kanyamahoro
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’inyeshyamba zifatanya na FARDC (Wazalendo) biravugwa ko yaramukiye ku muhanda Kanyamahoro-Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y’Umujyi wa Goma. Amakuru aturuka aho atangazwa n’uruhande rwegereye guverinoma aravuga ko inyeshyamba za M23 zihanganye na Wazalendo, aho ngo urusaku rw’intwaro nto n’iziremereye rwumvikana mu nkengero […]
Misiri yatangaje ko yiteguye gutabara Somalia mu gihe Ethiopia yavogera ubusugire bwa yo
Kuri iki Cyumweru, itariki 21 Mutarama, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko hagira uwo ari we wese uhungabanya Somalia, nyuma y’uko Ethiopia ivuze ko itekereza kwemera ubwigenge bwa Somaliland mu masezerano azayemerera kugera ku nyanja. Aya magambo ni yo akomeye avuzwe kuri iki kibazo na Misiri, isanzwe ifitanye umubano […]
Amajyepfo:Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza yafunzwe
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kabera Vedaste usanzwe ari umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyepfo. Ni amakuru yatangajwe n’uru rwego ruvuga ko uyu muyobozi yatawe muri yombi acyekwaho gutanga ruswa.Ashinjwa gushaka guha ruswa Umugenzacyaha ngo adakurikirana ibirego umugore we amushinja ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera. RIB ikomeza ivuga […]
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda babona hari byinshi bigomba guhindurwa
Muri iyi nkuru ya BWIZA turagaruka ku bitekerezo bya bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho babona ko hakenewe impinduka zidasanzwe mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abayigamo, ndetse n’ireme ry’uburezi buhatangirwa. Kaminuza y’u Rwanda ni imwe mu bigo by’uburezi bikomeye mu Rwanda. Ibi abize kera barabizi neza! Nyuma y’igihe kirekire iyi kaminuza […]
Bujumbura: Benshi batawe muri yombi mu mukwabu ukaze mu gace ka Ngagara
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 21 Mutarama 2024, mu gihugu cy’u Burundi muri quartier ya 6 muri Zone Ngagara mu majyaruguru y’Umurwa mukuru w’ubucuruzi ,Bujumbura, babyutse hagoswe n’abasirikare bitwaje imbunda nyinshi, aho inzira zose zisohoka n’izinjira aho hantu zari zicunzwe n’abasirikare mu gihe abapolisi bari mu ngo barimo gusaka, ako gace karimo inzu […]
Ikofi ya mwarimu isigaye ituma abari barasezeye basaba ku garuka kwigisha
Hari abarimu bari barasezeye akazi ko kwigisha basigaye bifuza ku garuka kwigisha nyuma y’uko imibereho yabo yongewemo imbaraga ubu bakaba hari urwego bagenda bageraho rutandukanye n’urwo bahozeho mu myaka yashize. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanza, REB, Dr. Nelson Mbarushimana , aho yagaragaje ko ubushobozi bwa mwarimu bwongerewe ku buryo impinduka zimugaragaraho zituma abandi bari […]
Abacuruzi barashinja ikigo cy’imisoro cya Uganda (URA) kurebera magendu yinjira iva mu Rwanda
Abacuruzi bo muri Uganda bagaragaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cya Uganda (URA) n’abandi bashinzwe umutekano ku mipaka, bagira uruhare mu gukingira ikibaba magendu ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, cyane cyane i Katuna mu Karere ka Kabale. Bavuga ko ubucuruzi bwa magendu bukomeje kubera ubufatanye n’abakozi ba URA n’abashinzwe umutekano, aho abacuruzi […]
I Mweso rwabuze gica mu ntambara ihuje M23 n’Ihuriro rya FARDC
Mu Gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22/01/2024, mu gace ka Mweso, hafi n’umujyi Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo , habyukiye imirwano hagati ya M23 n’Ihuriro y’Ingabo za FARDC ndetse na SADC. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka, yatangaje […]
Mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 abarimu bose bazaba bafite mudasobwa – REB
Mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abarimu bose bo mu Rwanda bazaba bafite mudasobwa muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB). Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, wari umutumirwa mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, yavuze ko guha mudasobwa abarimu biri muri […]
Goma: Umunyamabanga wa SADC yasuye ingabo zayo zoherejwe muri RDC

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) watangaje ku cyumweru umunyamabanga wawo Elias Magosi yasuye ingabo zawo zoherejwe mu mirwano muri DR Congo. SADC ivuga ko Magosi, ukomoka muri Botswana, yari yaje “kwishimira no kugenzura uko ibikorwa byifashe”. Umutwe wa SADC kugeza ubu ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania, waje […]
Israel vs Hamas:Abakozi barenga 150 ba UN Bamaze gupfira mu ntambara-Guterres
Kuri iki Cyumweru, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂ Âłnio Guterres, yamaganye Israel ku rupfu rw’abasivili b’Abanyapalestine bakomeje kwicirwa i Gaza, aho avuga ko uburenganzira bwabo bukomeje guhonyorwa. Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya G77+China yabereye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, Guterres yasabye abayobozi b’ibihugu bitandukanye guhaguruka bagahagarara bakamagana ibikomeje kubera muri Israel. Ati: “Ntabwo nzacogora […]
Tokophobia: Ubwoba bukabije bwo gutwita no kubyara, ese buterwa n’iki?
‘Tokophobia’ ni indwara yo gutinya gutwita ndetse no kwibaruka. Benshi mu bagore bafite iyi ndwara barangwa no kugira ubwoba bukabije iyo batekereje ku ngingo yo gutwita cyangwa se kubyara. Umugore urwaye iyi ndwara yirinda cyane kuba yatwita cyangwa ngo abyare, n’iyo bimugwiririye ariheba ku buryo budasanzwe. Hariho n’abagabo bagira ubu bwoba bwo gutwita no kubyara […]