Bujumbura: Benshi batawe muri yombi mu mukwabu ukaze mu gace ka Ngagara

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 21 Mutarama 2024, mu gihugu cy’u Burundi muri quartier ya 6 muri Zone Ngagara mu majyaruguru y’Umurwa mukuru w’ubucuruzi ,Bujumbura, babyutse hagoswe n’abasirikare bitwaje imbunda nyinshi, aho inzira zose zisohoka n’izinjira aho hantu zari zicunzwe n’abasirikare mu gihe abapolisi bari mu ngo barimo gusaka, ako gace karimo inzu zigera kuri 600. Abantu batari bacye biganjemo urubyiruko biravugwa ko batawe muri yombi.

Abapolisi bavuganye na SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko intego y’iki gikorwa ari ugushakisha imbunda zihishe kandi zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’abaturage bo muri ako gace ndetse n’ibiyobyabwenge. Abapolisi ntibigeze batangaza amakuru ku byo baba bafatiye muri ako gace.

Urubyiruko n’abakozi benshi bo mu ngo bafashwe bajyanwa muri kasho ya polisi yo mu muhanda mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura.

Amakuru aturuka mu gipolisi avuga ko abo bafashwe bazarekurwa nyuma yo kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 20 y’Amarundi.

Bati: “Aba bantu ntibanditswe mu gitabo cy’urugo kigomba gusinywamo n’umuyobozi wa quartier.”

Nk’uko abaturage babitangaza, gusaka ngo kwahindutsemo uburyo bwo gukusanya amafaranga.

“Abantu benshi bahatiwe kwishyura abapolisi amafaranga ari hagati ya 5.000 na 10,000 kugira ngo batajyanwa muri kasho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *