Hari abarimu bari barasezeye akazi ko kwigisha basigaye bifuza ku garuka kwigisha nyuma y’uko imibereho yabo yongewemo imbaraga ubu bakaba hari urwego bagenda bageraho rutandukanye n’urwo bahozeho mu myaka yashize.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Urwego rw’Uburezi bw’Ibanza, REB, Dr. Nelson Mbarushimana , aho yagaragaje ko ubushobozi bwa mwarimu bwongerewe ku buryo impinduka zimugaragaraho zituma abandi bari barasezeye bandika basaba kugaruka.
Ati “Ubu ngubu dusigaye tubona abantu benshi bifuza gusubira muri aka kazi ko kwigisha.Nk’umwaka ushize, hari ababisabaga benshi banditse bashaka gusubira mu mwuga wo kwigisha.”Bivuze ko ubu ngubu abanyeshuri bari kubona abarimu babishaka, babafasha kuguma no mu ishuri.”
Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda izamuye umushahara ikanashyiraho Sitati y’abarimu, amahugurwa bahabwa umunsi ku munsi ndetse bakaba barashyiriweho uburyo bwo gufasha abarimu mu kuzamuka mu nzego.
Abarimu kandi bashyiriweho uburyo bwo kongera ubumenyi aho ababa batarize kaminuza bafashwa kwiga bishyurirwa na leta mu gihe abayirangije nabo bafashwa gukomeza mu bindi byiciro.
Mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, kuri Radio Rwanda,cyagarutse ku bimaze gukorwa mu kubaka no guteza imbere urwego rw’uburezi mu myaka 30 ishize,Dr Mbarushimana yavuze ko abarimu basigaye bakunda kwigisha ari nabyo bituma babasha gutuma n’imyigire y’abo bigisha igenda neza.
Yagize ati “Abarimu basigaye bakunze n’uyu murimo wo kwigisha aho usanga hari gahunda zikorwa buri munsi, kubarura abanyeshuri baje, abayobozi b’amashuri batwoherereza raporo.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko tuba twifuza ko uko umwana atangiye igihembwe, ariko anakirangiza. Izo raporo turazibona kandi n’iyo hagize umwana umara icyumweru ataza ku ishuri, tuvugana n’ababyeyi bityo akaba yagaruka mu ishuri.”
Kugeza ubu umwarimu utangiye akazi afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ahembwa 108.488 Frw, avuye kuri 57.639 Frw. Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 yavuye ku 176.189 Frw , agera kuri 246.384 Frw.


