Kigali: Abakodesha aho kuba bahangayikishijwe n’ibiciro by’ubukode bikomeje gutumbagira

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko ibiciro by’ubukode ku bakodesha inzu zo kubamo bikomeje gutumbagira kuri ubu kubasha kubwigondera bikaba bigoye.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kujya itanga ubufasha ku bafite imishinga yo kubaka inzu zihendutse zigenewe guturwamo hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira ahenze, ariko abaturage baracyagaragaza ko inzu zo gukodesha zihenze cyane.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere amazu ahendutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority), Leopord Uwimana, avuga ko biri gukorwa bafatanyije n’abashoramari ariko na leta iri kureba uburyo nayo yabigiramo uruhare nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Ati “gahunda y’amazu aciriritse hatangiwe amazu yo kugurisha, ikaba ari gahunda yatangiye muri 2016 na 2017 aho kuva icyo gihe hari imishinga itandukanye irimo kubaka amazu, amenshi ntararangira ariko mu gihe cy’umwaka hari amazu menshyi azaba arangiye abantu bakabona amazu yo kwigurira, kuri gahunda yo gukodesha leta irakiga uburyo nayo yabigiramo uruhare ariko ni gahunda itarasobanuka, itarafata umurongo”.

Mu rwego rwo gushakira igisubizo iki kibazo kandi hahashyizweho amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yerekeye ubufasha leta izajya itanga ku mishinga yo kubaka inzu zihendutse zo guturamo, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa 21 Ukwakira 2022.

Muri ayo mabwiriza hagaragaragamo ko mu bufasha leta itanga harimo ubutaka, ibikorwaremezo cyangwa byombi hakurikijwe imiterere y’umushinga.

Imibare yerekana ko abatuye umujyi wa Kigali bakomeje kwiyongera ndetse ko mu mwaka wa 2050, hafi miliyoni 4 z’abaturage aribo bazaba batuye umujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *