Abacuruzi barashinja ikigo cy’imisoro cya Uganda (URA) kurebera magendu yinjira iva mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abacuruzi bo muri Uganda bagaragaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cya Uganda (URA) n’abandi bashinzwe umutekano ku mipaka, bagira uruhare mu gukingira ikibaba magendu ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda, cyane cyane i Katuna mu Karere ka Kabale.

Bavuga ko ubucuruzi bwa magendu bukomeje kubera ubufatanye n’abakozi ba URA n’abashinzwe umutekano, aho abacuruzi babashinja kwakira ruswa kugira ngo ibicuruzwa byinjizwe muri Uganda biva mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Uyu muryango uremeza ko abapolisi badakunze gufata ingamba zo kurwanya magendu yinjira muri Uganda iva mu Rwanda, bitandukanye n’umwete ugaragara mu gukumira magendu iva muri Uganda ku ruhande rw’u Rwanda.

Justus Tindimurekura, umucuruzi w’itabi, avuga ko abantu babonye abantu binjiza amavuta yo kwisiga n’inzoga bava mu Rwanda bajya muri Uganda mu gihe URA n’abashinzwe umutekano babireberaga nta nkomyi. Tindimurekura avuga ko ku giti cye yabonye abapolisi bahabwa ruswa n’abakora magendu.

Abacuruzi bahangayikishijwe n’iki kibazo barahamagarira abayobozi bakuru kugira icyo bakora kuri iki kibazo nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru The Independent ikomeza ivuga.

Ronald Bakak, Komiseri wungirije wa URA mu Karere ka Kabale, yemeje ko yumvise ayo makuru y’uruhare rwa URA n’abashinzwe umutekano mu kwinjiza magendu kandi yizeza ko iperereza rikomeje. Yashimangiye ko abapolisi bashobora gutabwa muri yombi no gukurikiranwa kubera guteza leta igihombo cy’amafaranga.

Gordon Mutungi, ushinzwe ibiro bya gasutamo ya URA ku mupaka wa Katuna, we yamaganye ibyo birego, avuga ko ibicuruzwa bifite agaciro ka $ 15.000 (hafi miliyoni 50 UGX) byafatiwe mu bucuruzi bwa magendu hagati ya Nyakanga na Ukuboza 2023. Mutungi yakoze urutonde rw’ibicuruzwa byafashwe nka terefone zigendanwa, amavuta yo kwisiga, byeri, n’inka byinjijwe biva mu Rwanda bijya muri Uganda.

Edrine Mutebi, komiseri wungirije w’agateganyo ushinzwe ibibazo rusange n’abantu n’ibigo muri URA, aramagana ibyo birego, avuga ko habaye iterambere mu gukusanya imisoro yinjira kuva umupaka wa Katuna wongera gufungurwa. Mutebi avuga ko URA yakusanyije miliyari 3.8 UGX, angana na 42%, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

Umupaka wa Katuna wari wafunzwe muri Gashyantare 2019, kubera umwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda, wongeye gufungurwa muri Mutarama 2022. Mu Kuboza 2023, habaye inama z’abayobozi bakuru hagati ya Uganda n’u Rwanda hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, koroshya urujya n’uruza, kurwanya indwara z’ibyorezo, no kurwanya magendu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *