Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yabonwe na Reuters ku wa Gatanu, iravuga ko abantu bari hagati ya 10,000 na 15.000 biciwe mu mujyi umwe wo mu Ntara ya Darfur y’Iburengerazuba muri Sudani mu mwaka ushize bazize ihohoterwa rishingiye ku moko rikozwe n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zifatanyije n’izindi nyeshyamba z’Abarabu.
Muri raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, abagenzuzi b’ibihano by’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko umubare w’abantu bishwe muri El Geneina bawukesha inzego z’ubutasi kandi bakawugereranya n’uw’uUuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu bagera ku 12.000 bishwe muri Sudani kuva intambara yatangira ku itariki ya 15 Mata 2023, hagati y’Ingabo za Sudani n’inyeshyamba za RSF.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga, hagati ya Mata na Kamena umwaka ushize El Geneina yagize “urugomo rukabije”, ababikurikirana hafi banditse, bashinja RSF n’abafatanyabikorwa bayo kwibasira ubwoko bw’Abanyafurika bwa Masalit mu bitero “bishobora kuba ari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
RSF yakunze guhakana ibyo iregwa kandi ivuga ko mu basirikare bayo uwo bazasanga yarabigizemo uruhare azahanwa n’ubutabera.


