Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh. Bagiranye ibiganiro bigamije kuzamura umubano uriho hagati y’ingabo zombi.

Admiral Mangrasse kandi yasuye minisitiri w’ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda.

Nyuma y’uru ruzinduko, Admiral Mangrasse yagize ati: “Twaganiriye ku bufatanye bukomeje mu bikorwa duhuriyeho byo kurwanya iterabwoba, dushimangira ko ari ngombwa ko bikomeza gushikama kugeza igihe tuzagera ku ntsinzi. Ikiganiro cyacu cyageze no mu nzego zitandukanye, cyane cyane twibanze ku mahugurwa, imyitozo ihuriweho, ndetse n’uburyo bufatika bwo guhangana n’umwanzi umwe, ari wo iterabwoba muri Cabo Delgado. ”
Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM) n’intumwa ze bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique zashimangiye ubufatanye binyuze mu mbaraga zikomeje kwerekana umubano wimbitse ugamije guteza imbere umutekano w’akarere n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba rusange.


