Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo rutwitsi yavuzwe na Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda ibabajwe n’amagambo rutwitsi kandi arwanya Afurika yavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu birori byabereye i Kinshasa ku itariki ya 21 Mutarama 2024.

“Perezida Ndayishimiye, yigize impirimbanyi ya Afurika Yunze Ubumwe kubw’Urubyiruko, Amahoro n’umutekano, , yashinje ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gukurura amacakubiri hagati y’abanyarwanda, no kurushaho guhungabanya amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari,” iyi ni Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere.

Yavuze ko “Abanyarwanda bakoze cyane kugira ngo bashimangire ubumwe no guteza imbere igihugu. Urubyiruko rw’abanyarwanda rwakiriye aya mahirwe, rufata ibyemezo kandi rugira uruhare runini mu kwiyubakira ejo hazaza heza”.

“Kugirango umuntu wese agerageze no gutesha agaciro iri terambere ahamagarira urbyiruko rw’Abanyarwanda guhirika leta yabo birababaje. Ariko ku muyobozi w’igihugu cy’abaturanyi kubikora, ahereye ku rubuga rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni ukutamenya inshingano ze kandi ni ukurenga ku buryo bugaragara Amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe”.

Guverinoma yakomee igira iti “U Rwanda ntirushishikajwe no kurema amakimbirane n’abaturanyi bacu. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu karere ndetse no hanze yarwo kugira ngo dushimangire umutekano kandi dukomeze iterambere.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo rutwitsi yavuzwe na Perezida Ndayishimiye
    Nta mu nnyo nta mu kwaha , nta Neva nta Felix , ibisa birasabirana , umugabo mbwa ngo yananiwe kwenda umugore , arangije abeshyera ikirago ngo cyanyereye , Felix yananiwe kurwanya M23 , iramukubita atabaza amahanga , aramutabara , bose barananirwa , arangije ngo azatera u Rwanda ! Neva nawe amaze imyaka 2 arwanya Red TABARA iramunanira , ati nzafunga imipaka y’u Rwanda , nkaho ariho Red TABARA imutera ituruka , Tchilombo amuha ku idolari , undi nawe ariruka imisozi ngo ajya kurwanya M23 , hhhhh , imukubise ati nzatera u Rwanda , yabanje akitera ari we se akareba ko yishobora …..

  2. Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo rutwitsi yavuzwe na Perezida Ndayishimiye
    hhhh ndamusetse ndayishimiye niyoyakunguka ubundi burundi akabuyobola ntabwoyahirika reta yurwanda balamushuka ahubwo alashaka kwikwegela ibibazo iburundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *