Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yongeye kwibasira no gutuka Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yise “indwara yugarije akarere” mbere yo guca amarenga y’uko RDC n’u Burundi bakomeje gushaka uko bamuhirika ku butegetsi.
Hari mu kiganiro uyu mugabo unasanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24.
Iki kiganiro cyasohotse nyuma y’amasaha make Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi arahiriye kuyobora Congo Kinshasa muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu.
Tshisekedi mbere y’uko atangira ibikorwa byo kwiyamamaza no mu gihe cyabyo, yakunze kwikoma no gutuka Perezida Paul Kagame amushinja kuba ari we uha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka ibiri mu ntambara n’igihugu cye.
Ni ibirego binasa n’ibyadukanwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara.
Perezida Evariste Ndayishimiye ku Cyumweru gishize ubwo yari i Kinshasa, yavuze ko icyicaro gikuru cy’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwe kiri mu Rwanda, mbere yo kwerura ko yiteguye guhuza amaboko n’abanye-Congo mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda yavuze ko buyobowe n'”abayobozi babi”.
Minisitiri Muyaya ubwo yabazwaga niba ibirego bya Ndayishimiye hari icyo bizahindura [cyangwa bizafasha RDC], yagaragaje Perezida Kagame nk’indwara yugarije akarere.
Ati: “Indwara izwi yugarije akarere yitwa Paul Kagame…kubera ko mu migambi ye ihoraho harimo guhungabanya akarere.”
Ni Muyaya wunzemo ko kuri ubu hari ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru bikomeje kujya mbere hagati ya Perezida FĂ©lix Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi mu rwego rwo “guhuza imbaraga ngo amahoro agaruke mu karere mu buryo bwa rusange.”
Abajijwe niba RDC n’u Burundi baba bashaka gushinga ihuriro ryo kurwanya u Rwanda, Muyaya yasubije ko uwo bagambiriye kurwanya atari u Rwanda ko ahubwo ari Perezida warwo.
Ati: “Ikibazo si ugushinga ihuriro ryo kurwanya u Rwanda, kubera ko ni ngombwa gutandukanya Abanyarwanda na Perezida w’u Rwanda. Gusa igitekerezo [dufite] ni ukugira akarere k’ibiyaga bigari bitekanye, ku buryo abaturage bose bagomba gutera imbere bakanakora urujya n’uruza badahangayitse.”
Si ubwa mbere RDC igaragaza ko ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Mu Ukuboza 2022 ubwo Perezida Tshisekedi yaganiraga n’urubyiruko rurenga 250 i Kinshasa, yatangaje ko afite umugambi wo kubohora Abanyarwanda, akabakiza Perezida Paul Kagame yashinje kubasubiza inyuma.
Ati: “Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yunzemo ati: “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”



2 Responses
Muyaya yasubiriye P. Kagame, yongera guca amarenga ko hari umugambi wo kumuhirika
Nta mu nnyo nta mu kwaha , nta Neva nta Felix , ibisa birasabirana , umugabo mbwa ngo yananiwe kwenda umugore , arangije abeshyera ikirago ngo cyanyereye , Felix yananiwe kurwanya M23 , iramukubita atabaza amahanga , aramutabara , bose barananirwa , arangije ngo azatera u Rwanda ! Neva nawe amaze imyaka 2 arwanya Red TABARA iramunanira , ati nzafunga imipaka y’u Rwanda , nkaho ariho Red TABARA imutera ituruka , Tchilombo amuha ku idolari , undi nawe ariruka imisozi ngo ajya kurwanya M23 , hhhhh , imukubise ati nzatera u Rwanda , yabanje akitera ari we se akareba ko yishobora …..
Muyaya yasubiriye P. Kagame, yongera guca amarenga ko hari umugambi wo kumuhirika
Muraho,perezida wacong nabamushuka muribeshya cyane rwose utekerezaka wakuraho umuyobozi wurwanda abaturajye aritwe tumusabaki atuyobora ese wagaragaza urubyiruko rwagutakiye rukwerekako rubabaye pls numenye ibyiwanyu igihe mwahereye murikwibeshya rwose ntabyi muzajyeraho abanyarwanda tuzi ahotwavuye