Gen (Rtd) Kale Eduard Kayihura wigeze Kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, yatangaje ko atumva impamvu umujyi wa Musanze usigaye ukubye uwa Kisoro incuro 10 mu iterambere kandi uyu wo mu gace avukamo ari wo wahoze uteye imbere.
Gen (Rtd) Kayihura yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abaturage b’i Kisoro; agace asanzwe avukamo.
Yavuze ko hari hashize igihe kirekire atagera mu mujyi wa Musanze; gusa mu mpera z’umwaka ushize ubwo yawugeragamo agiye i Kigali mu bukwe [bw’umukobwa we n’umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel Gasana) akaba yarasanze warahindutse cyane.
Ku bw’uyu wahoze ari Jenerali mu ngabo za Uganda (UPDF), ngo ntiyumva impamvu Musanze isigaye ikubye incuro 10 Kisoro mu gutera imbere, kandi uriya mujyi w’iwabo ari wo wahoze uteye imbere.
Ati: “Ejo bundi tujya mu bushyitsi i Kigali, nanyuze hariya i Musanze kubera ko twagiye n’imodoka. Nari imaze imyaka ntajyayo. Icyo nabonyeyo kikanantangaza; naherukagayo Kisoro iharuta ariko ubu ngubu [Musanze] iraturuta incuro 10.”
Yakomeje agira ati: “Sinibaza impamvu. Nk’abacuruzi mujyayo, byagenze gute ngo Musanze iri hakurya hariya twarutaga ngo ibe yaradusize? Ikibazo ni ikihe? Nanjye ntabwo mbizi ndimo mbaza ikibazo gusa. Kuki Musanze twarutaga isigaye iturura incuro 10?”
Gen (Rtd) Kayihura cyakora yagaragaje ko gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zirimo Umuganda ari zo zituma igihugu gitera imbere ku muvuduko udasanzwe.


