Nyuma y’igitero cya SADC ifatanyije n’ihuriro rya FARDC giherutse kugabwa kuri M23 kigahitana abasirikare babiri b’uyu mutwe, umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) H.E. Elias M. Magosi yavuze ko biteguye kugarura amahoro muri DR.Congo.
Yashimangiye ko nta misiyo n’imwe SADC yigeze ijyamo ngo itsindwe ari nayo mpamvu biteguye gukora ibishoboka byose kugirango congo itekane.Ati “Turi hano kugira ngo dufashe DRC gutuza. Ntabwo ngiye kujya mu buryo burambuye bw’ibyo twiteguye gukora riko, ndashaka kuvuga ko SADC itigeze inanirwa mu butumwa ubwo aribwo bwose yagiyemo.”
Yakomeje agira ati”Turi hano kugirango tugarure ubufatanye kandi twizeze ko amahoro muri DRC agiye kuba nta makemwa . Byaba bisaba ibikorwa byo kwatsa umuriro cyangwa bisaba ingufu za diplomasi, byose tuzabikoresha ariko amahoro ahinde.
Magos Elias ukomoka muri Botswana atangaje ibi, mu gihe aherutse gusura ingabo za SADC mu mpera z’icyumweru gishize i Goma.Amakuru akavuga ko yari aje kureba aho ibikorwa byo guhashya abarwanyi ba M23 bigeze.
Ni mu gihe aba barwanyi ba M23 nabo bakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage mu duce babarizwamo.Ni mu gihe kandi intambara ikomeje gukara muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ingabo za SADC n’ihuriro rya FARDC bakomeje kugaba ibitero by’urudaca ku birindiro bya M23 ari nako bihitana abaturage nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki Lawrence Kanyuka akunda kubitangaza.
Muri raporo yazo iheruka, inzobere za ONU zivuga ko ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, iya Mai-Mai itandukanye yahujwe ikitwa Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi. M23 ivuga ko ubu n’ingabo za SADC ziyongereyeho.


