Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bagaragaza ko gufumbiza imyaka umwanda wo mu musarane utaramara imyaka itanu bikurura akaga gakomeye karimo n’urupfu.
Ibi ni ibyatangajwe Hitiyaremye Nathan, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) aho avuga ko ifumbire yo mu bwiherero ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo umuturage ayikoresheje nta bwirinzi, cyangwa se ngo ayikoreshe munsi y’imyaka 5 umusarane umaze kuzura ukanapfundikirwa.
Yagize ati”Abakoresha ifumbire yo mu bwiherero haba mu buhinzi bw’imyaka n’imboga bamenye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga tubasaba nibura ko mu gihe umusarane wuzuye bawukoresha nibura hejuru y’imyaka 5, kuko buriya ubushakashatsi bugaragaza ko inzoka nyinshi amagi yazo ashobora kumara imyaka irenga 5 atarapfa, twavuga nk’inzoka bita asikarisi n’izindi, turakomeza rero gukangurira abaturage kudapfa gukoresha iriya fumbire mu gihe itaragera ku myaka yateganyijwe ngo ibe yakoreshwa”.
Ni mu gihe bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko iyo myanda yo mu bwiherero ari imari ikomeye cyane bayifumbiza abandi bakayigurisha nyamara hakaba abayikoresha mu buryo bunyuranye n’ubwo inzego z’ubuzima zitangaza haruguru.
Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ko iyi fumbire iva mu musarane ari ingirakamaro cyane kuko iyo bayikoresheje imyaka itanga umusaruro mwinshi.
Ati” Iyo hari abayikeneye baraza bakayividura bakayishyira ahantu igahora bakayifumbiza nyuma y’amezi nk’atanu, ariko noneho twaje gutungurwa ni uko burya ngo haba harimo inzoka twari tuzi ko iyo umusarane wamaze kubora inzoka na zo ziba zapfuye”.
Ubuyobozi bwo buvuga ko bukomeje gushishikariza abaturage gukoresha iyo fumbire ari uko yamaze kugera ku gipimo cyo kubora gikenewe.



One Response
Gufumbiza umwanda wo mu musarane mbere y’imyaka 5 bikurura akaga gakomeye
Hakenewe ubukangurambaga ku mikoreshereze y,iyo fumbire kuko Hari n,aho bakoresha umwanda uvuye muri WC igikoreshwa!Ikibabaje kurushaho ni uko Hari n,ibigo by,amashuri bikoresha iyo fumbire bakuye mu musarane utaramara n,umwaka uretse gukoreshwa Kandi ubundi ku ishuri ariho hagombye kuba ikitegererezo mu bikorwa byiza by,aho riherereye…