Nyuma y’imyaka ibiri n’igice umuhanzikazi Bwiza Emerance asinye mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music Label, kuri ubu amakuru ahari n’uko uyu mwari yamaze gutandukana nayo.
Ni amakuru yemejwe na nyiri iyi Label Kintu Mohammed, aho yavuze ko Bwiza na Uhujimfura warebereraga inyungu ze bamaze gutera KIKAC umugongo.
Impamvu y’uku gutandukana , ngo ni ukutumvikana kwabayeho ku mpande zombi bituma buri umwe afata icyemezo cyo gukorera mu murongo we.
Uyu mukobwa yageze muri KIKAC muri Nyakanga 2021 atsinze irushanwa rya ‘The Next Diva Indi Mbuto competition season I 2021 aza kuhakorera indirimbo zirimo ‘Ready, Soja na Monitor n’izindi zitandi zitandukanye.
Bwiza yiyongereye kuri Mico The Best na Danny Vumbi nabo batakibarizwa muri KIKAC ku mpamvu zabo.Icyakora ntabwo iyi Label yasigaye amara masa kuko yasinyishije umuhanzi Niyo Bosco.


