Igisirikare cya Tanzania gitangaza gihangayikishijwe n’umubare munini w’urubyiruko ukomeje kujya kwiyunga ku mitwe y’iterabwoba ifite indiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kibazo cyagaragajwe, ku wa mbere, tariki ya 22 Mutarama, n’umuyobozi w’ingabo z’iki gihugu cya Tanzaniya (TPDF), Gen Jacob Mkunda, ubwo bari mu nama yari iyobowe na Perezida Samia Suluhu .Yavuze ko urubyiruko rukomeje gushirira muri iyi mitwe yitwaje intwaro.
Igisirikare kivuga ko Abanyatanzaniya bafite hagati y’imyaka 15 na 35 aribo biganje mu bajyanwa mu mitwe y’iterabwoba muri DR Congo mu Ntara y’Amajyaruguru, Mozambique na Somalia.
Imitwe y’iterabwoba itungwa agatoki mu kwigarurira urwo rubyiruko, harimo ADF na IS basa n’abamaze gutura muri DR Congo.Izi nyeshyamba zikunze gushinjwa na Uganda guhungabanya umutekano zica abaturage.
Urugero ni nko mu mwaka ushize wa 2023 aho izi nyeshyamba za ADF zishe abantu 41 barimo abanyeshuli 38, mu gitero bagabye ku ishuri ryisumbuye riri mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda.Si ibyo gusa kuko no mu minsi ishize ibi byihebe byigabije pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth byica ba mukerarugendo babiri n’umushoferi wabatemberezaga.
Mu 2022 ubwo hakorwaga operasiyo yo gushaisha ibyihebe bya ADF biri muri Congo, abenshi bafashwe byagaragaye ko biza gutahurwa ko abenshi bakomoka muri Tanzania.



One Response
Tanzania:Igisirikare gihangayikishijwe n’Urubyiruko rurimo gushirira mu byihebe bibarizwa muri RDC
Ubwo ntibaba batangiye gusasira hakiri kare ibisobanuro bazatanga ku bazafatwa mu ntambara za Kivu!!!!?