Pasiteri Paul Mackenzie ushinjwa gushuka abakirisitu be ngo biyicishe inzara bazajye mu ijuru, ku byaha 238 ashinjwa hiyongereyeho icy’ubwicanyi.
Ubushinjacyaha bwa Kenya bwatangaje ko mu gihe cyo gushyingura ababaga bamaze gupfa, yabashyinguraga abita intwari ndetse uwo muhango akawita ubukwe.
Uyu mugabo Mackenzie wari nyiri itorero ryitwa Good News International Church, ashinjwa hamwe n’umugore we ndetse n’abandi 93 ubufatanyacyaha ,gusa bose bahakana ibyaha byose baregwa.
Mu cyumweru gishize, Mackenzie n’aba bagenzi be bagejejwe mbere y’urukiko rwa Shanzu bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba
gusa bose barabihakanye.
Mackenzie yafashwe mu mpera za Mata 2023 nyuma yo kuvumbura imva zashyinguwemo bamwe mu bakirisitu be bishwe n’inzara, kubera inyigisho yatangiraga mu ishyamba rizwi nka Shakahola mu Burasirazuba bwa Kenya.
Ubushinjacyaha icyo gihe bwavuze ko Mackenzie na bagenzi be baregwa hamwe bakwiriye kuburanira mu rukiko rukuru i Mombasa, kubera ko mu byaha ashinjwa hiyongereyeho icy’iterabwoba kandi urukiko rukuru akaba arirwo rufite ububasha bwo kukiburanisha.
Uru Rukiko rero rukaba rwongeye kugaragaza ko muri ibyo byaha hiyongereyeho icy’ubwicanyi.


