Ndabirabe yahamagariye Abarundi kujya muri FDNB, kuko nibarasirwa ku rugamba ‘bazajya mu ijuru’

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Ndabirabe, yahamagariye abaturage b’iki gihugu kwinjira mu ngabo zacyo ku bwinshi, abizeza ko nibanarasirwa ku rugamba bazajya mu ijuru ku bwo kwitangira abandi.

Ndabirabe aheruka kubitangariza muri Komine Gihanga yo mu ntara ya Bubanza, aho mu minsi ishize yari yitabiriye igikorwa cy’umuganda.

Icyo gihe yabwiye abaturage ati: “Ku basirikare biroroshye kuko bo bakubwira ko iyo babohereje muri misiyo hanyuma bakakurasirayo, hariya uba upfuye kigabo. Wowe iherezo ni ryiza kuko wapfuye urimo witangira abandi. None si byo yemwe? Nimukumbure kujya mu gisirikare kugira ngo mwese muzajye mu ijuru.”

Umukuru w’Inteko y’u Burundi yunzemo ati: “Erega n’iyo waba wagiye muri misiyo woherejwemo n’igihugu, hanyuma ukajya mu kabari ugakubitirwayo bikaba ngombwa ko uhindukira wabaye inyama; aho na Satani ntashobora kukwakira. Ariko upfiriye mu butumwa bw’igihugu ari cyo urwanira, aho ako kanya ukomereza mu ijuru.”

Ndabirabe yahamagariye Abarundi kujya muri FDNB, mu gihe hari amakuru avuga ko iki gisirikare cy’u Burundi cyugarijwe n’ubuke bw’abasirikare bakirimo.

Impamvu ngo ni uko abenshi mu basirikare bacyo boherejwe mu butumwa hanze y’igihugu, nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Burundi bufite bataillon esheshatu z’abasirikare bagiye gufasha FARDC kurwanya M23 ndetse no muri Somalia aho u Burundi bufite bataillon ebyiri z’abasirikare bagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro.

Hejuru y’ibi hiyongeraho kuba abenshi mu Barundi batagishishikarira kujya mu gisirikare kubera udufaranga tw’intica ntikize abasirikare bahembwa, ikindi bakaba banafatwa nabi ku buryo nk’abicirwa muri RDC nta n’impozamarira imiryango yabo ihabwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *