Ubwo umukandida wa Green Party yasesekaraga mu karere ka Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakirwanywe urugwiro n’imbaga y’abaturage na we yavuzeko ari ubwa mbere yari ababonye kuva yatangira ibi bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni umuhango wabereye mu marembo y’umurenge wa Nyarusange aho imbaga y’abaturage b’impande zose bari bitabiriye ku bwinshi.

Ni umuhango waranzwe n’ibyishimo ku mukandida no ku barwanashyaka be, byaranzwe no gucinya akadiho.
Nyuma yo kwishimana n’abasaza, abakecuru, abasore n’inkumi ndetse n’abana, yanabanyuriyemo mu ncamacye y’imigabo n’imigambi ye irimo kuzamura ireme ry’uburezi, kuzamura umushahara ku bakozi bal eta cyane cyane abaganga, abalimu, abasirikare n’abapolisi n’abandi.

Yavuze kandi ko nibamutora azafasha urubyiruko kubona imirimo ndetse no kuruhugura mu buryo bwo kwihangira imirimo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]




Yanaboneyeho akanya ko kubabwira ko mu rwego rwo korohereza abaganga azashyiraho uruganda rw’imiti ikorerwa mu Rwanda bityo abantu bakajya babasha kubona imiti ku buryo bworoshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


