Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko impamvu yatumye ahagarika kujya kuri Stade kureba imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, ari uko hagiye hagaragaramo imico itari myiza irimo ruswa no gukoresha amarozi mu rwego rwo gushaka intsinzi.
Ibi yabigarutseho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yo kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mutarama 2024, ubwo yari asabwe na Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi, ko yakongera akajya agaragara kuri Stade mu gushyigikira umupira w’amaguru.
Mu gusubiza yagize ati: Icyatumye kenshi ngabanya kujyayo, nibo byaturutseho, hari ibintu wabonaga bidahindura imico n’imyumvire y’ukuntu abantu bakwiye kuba bakurikirana ibintu by’imikino by’amarushanwa, bigenda bikajyamo Corruption( Ruswa) , amarozi. Ibyo bintu biri Primitive njye sinabijyamo niho byageze mbivaho.”
Avuga ko ubusanzwe ku giti cye akunda siporo ariko atakwihanganira ibintu nk’ibyo bitanga isura mbi. Yatanze urugero rw’uko mu minsi yashize yagiye kureba umupira hagiye kuba amarushanwa ahasanga umutoza ( Coach) watozaga amavubi, atungurwa no kumva ibibazo yagaragaje byanatumye asezera gutoza .
Ati:Mbahe urugero rumwe. Cyera najyaga njya kureba umupira, icyo gihe ngirango Late (Nyakwigendera ) Bihozagara niwe wari minisitiri wa Siporo. Njya kureba umupira hari hagiye kuba amarushanwa . Icyo gihe hari coach (umutoza) wavaga ngirango muri Eastern Urope (Uburayi bw’Uburasirazuba)……Mu biganiro abantu bavuga ibyo bashaka kuvuga, hanyuma uwo Coach ageze aho mu ijambo rye yasabye , ati” Mfite ikintu kimwe nshaka kubabwira kandi mu magambo macye, Ati” ikibazo kiri hano asezera ‘ntabwo mwantumiye kwigisha iyi team (ikipe) murampemba ariko sinshaka kujya ntwara amafaranga menshi y’ubusa kuko nta kazi mfite”.
Yakomeje avuga ko uwo mutoza yavuze ko impamvu asezeye ari uko nta kazi yabonaga ko afite kuko ngo buri mukinnyi wese yashakaga kwitwara nk’umutoza afite amabwiriza yashakaga gutanga. Uwo mutoza yagize ati”Ubu uko utureba uku twese turi ba Coach,”
Ibyo ngo byari bisobanuye ko n’abakinnyi bari ba coach icyo gihe ,buri wese afite amabwiriza ashaka gutanga mu ikipe y’Igihugu, aribyo byatumye asezera. Umukuru w’Igihugu avuga ko niba n’ubu bikiriho byaba ari ikibazo, gusa umunsi byahindutse yemeza ko ngo azasubirayo.


