Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Nyusi wa Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama, yakiriye mu biro bye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ibiganiro.

Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.”

U Rwanda na Mozambique bimaze igihe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo igisirikare.

Muri Nyakanga 2021 Guverinoma y’u Rwanda yohereje muri Mozambique abasirikare barenga 1000, mu rwego rwo gufasha Ingabo z’iki gihugu kwirukana ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah (Al Shabaab) byari bima igihe kirekire byarayogoje intara ya Cabo Delgado.

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iz’umuryango wa SADC zashoboye kwirukana ibyihebe mu turere dutandukanye byagenzuraga, ndetse abaturage bari barakwiye imishwaro bashoboye kongera gutahuka.

Kuri ubu Ingabo z’u Rwanda ziritegura gutangira gutoza iza Mozambique mu rwego rwo kuzifasha kwicungira umutekano mu gihe RDF izaba yaravuye i Cabo Delgado.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe binafitanye amasezerano mu nzego zirimo ubutabera aho muri Kamena 2022 ibihugu byombi byemeranyije kujya bihererekanya abanyabyaha, ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Uruzinduko rwa Perezida Filipe Nyusi i Kigali ruje rukurukira urwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yahagiriye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ni uruzinduko rwasize we n’itsinda yari ayoboye bagiraranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *