Drones 2 FARDC isigaranye na zo niziza tuzazihanura: Maj. Willy Ngoma

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, yateguje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko drones ebyiri z’intambara gisigaranye na zo M23 izazihanura mu gihe zaba zisubiye kujya kuyirasaho.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama M23 yemeje ko iherutse guhanura imwe muri drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 RDC yaguze mu bushinwa.

Major Willy Ngoma yabwiye Voice of Kivu ko Colonel Rapid Thomas uyobora Ingabo za M23 zibarizwa mu bice bya Kibumba ari we uheruka guhanura iriya drone.

Uyu musirikare yateguje FARDC ko n’izindi ebyiri zizahanurwa mu gihe zaba zoherejwe kurasa kuri M23.

Ati: “Fatshi (Tshisekedi) yaguze drones nk’izi eshatu zo mu bwoko bwa CH-4. Twahanuye imwe hasigara ebyiri. Ebyiri zisigaye na zo niziza tuzazihanura.”

Hari amakuru yiriwe acicikana avuga ko kuri uyu wa Gatatu avuga ko M23 yaba yahanuye indi drones, gusa uyu mutwe ntacyo urayatangazaho.

Ihuriro Alliance Fleuve Congo M23 isanzwe ibarizwamo cyakora ryashyize amashusho ku rubuga rwa X agaragaza icyiswe iyo drone kigurumana, mbere yo gushimangira ko uyu munsi yerekanye ko “nta gisirikare na kimwe kibaho” gishobora kuritsinda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *