Hubert Védrine yagize icyo avuga ku nkuru ya Revue XXI imushinja uruhare muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Hubert Védrine wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, yagize icyo avuga ku nkuru iherutse kwandikwa n’ikinyamakuru Revue XXI ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri iyi nkuru imaze ibyumweru bitatu igiye hanze, umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry ashinja u Bufaransa kuba bwaratanze uburenganzira bwo guha intwaro abakoze jenoside mu Rwanda, aho inyinshi muri izi ntwaro zazaga mu Rwanda zinyujijwe ku mupaka wa Zaire y’icyo gihe. Uyu munyamakuru ibi byose akaba abishyira kuri Hubert Védrine , wari umunyamabanga mukuru muri perezidansi (Champs Elysée) hagati y’1991 n’1995.

Ubwo iyi nkuru yasohokaga bwa mbere, Hubert Védrine yari yatsembye yanga kugira icyo ayivugaho. Nyuma y’ibyumweru bitatu, uyu akaba yaje ahakana ibyavuzwemo avuga ko ari ibihuha bitagira gihamya, ashingiye ku kuba uyu munyamakuru ubwe yemera ko atisomeye inyandiko yashingiyeho, ahubwo yifashishije ubuhamya bw’umukozi mukuru muri guverinoma wamuhaye amakuru.

Uyu mukozi mukuru avuga ko yiboneye umukono (Signature) wa Hubert Védrine ku nyandiko yatangaga amabwiriza yo guha intwaro abakoraga jenoside bari bari guhunga berekeza muri Zaire nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Kuri Hubert Védrine , ngo u Bufaransa nicyo gihugu cyagize uruhare mu gutuma habaho amasezerano ya Arusha mu 1993, kandi ngo ni nacyo cyonyine cyagteye intambwe muri jenoside kiza gutabara abaturage. Aha umuntu akaba yakwibaza niba azi ibyo ingabo z’u Bufaransa zakoreye mu Bisesero ubwo zangaga gutabara Abatutsi bicwaga bwacya bagashira.

Hubert Védrine kandi aribaza icyihishe inyuma y’icyo yise ubukangurambaga budashira bwo gushinja abayobozi b’u Bufaransa bashingiye ku bayobozi b’u Rwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *