Mpayimana Philippe natorwa ntazatuma hari umugore ubyara abana barenze batatu

Umukandida wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yatangaje ko naramuka atsindiye uyu mwanya azatangiza politiki yo kubyara abana batatu ku mugore. Yabitangaje ubwo yiyamamazaga mu ntara y’i Burengerazuba mu turere twa Rubavu na Nyabihu. Ku munsi we wa Karindwi Mpayimana yiyamamarije mu mirenge ya Nyamyumba Gisenyi na Kanama mu karere ka Rubavu n’iya […]

Rwamagana: Abakorera mu gakiriro bafunze imiryango kubera kubura amashanyarazi

Abakorera mu gakiriro ka Rwamagana gaherereye mu murenge wa Kigabiro, bahagaritse akazi bitewe no kubura amashanyarazi, bamwe bafunze imiryango bakaba banasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’umuriro bakongera gukora. Ku wa Gatanu abakozi ba REG ( Rwanda Energy Group ) bagiye kureba ikibazo gihari ntibagira icyo bagikoraho, abahakoreraga bakaba bibaza amaherezo yabyo dore ko akazi kabo karimo […]

Meya wa Rubavu, Sinamenye Jeremie yatawe muri yombi (yavuguruwe)

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie ari mu maboko ya Polisi akekwaho kugira imyitwarire idakwiriye umuyobozi irimo no kubangamira abiyamamaza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , ACP Theos Badege, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze bafunzwe by’ agateganyo bakurikiranweho kubangamira uburenganzira bw’ […]

Gisagara: Dr Habineza yijeje abaturage kongera kubahuza n'Abarundi bakongera guhahirana

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu, umuyobozi akaba n’umukandida w’ishyaka Green Party yakoreye mu karere ka Gisagara, umurenge wa Musha mu Kagari ka Bukinanyana, Dr Fraank Habineza yijeje abaturage ko azahuza ibihugu byombi bikongera kugira ubuhahirane nk’uko byahoze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu migabo n’imigambi yagejeje ku bari aho, yavuze ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi bahoze […]

Kicukiro:Umukozi wo mu rugo aravugwaho kuroga no kwiba abo yakoreraga

Umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro arashakisha umukobwa wamukoreraga, ashinja kuroga umugore we n’abana be babiri. Uwo bashinja kuroga uyu muryango ni umukobwa[twirinze gutangaza amazina ye] uri mu kigero cy’imyaka y’amavuko 27 ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, mu Kagari […]

Uganda: Abaturage basaga miliyoni 3.5 banduye hépatite B

Leta ya Uganda yatangaje ingamba nshya zo guhangana n’indwara ya hépatite B ikomeje guhitana abantu muri icyo gihugu dore ko ubu abasaga miliyoni 3.5 bayanduye. Umugishwanama mu ndwara zandura, Dr. Susan Nabadda, ukora mu bitaro bya Mulago muri icyo gihugu yatangaje ko guverinoma y’icyo gihugu yatangije ingamba nshya zo guhangana n’iyo ndwara. Zirimo kongera aho […]

Rubavu: Abo mu yindi mitwe ya politiki barakataje bamamaza umukandida wa FPR/Inkotanyi, Paul Kagame

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu , bakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo, Paul Kagame bafatanije n’abahagarariye indi mitwe ya politiki itandukanye igakoreramo. Ubwo bamamazaga mu murenge wa Busasamana, abanyamuryango b’imitwe ya Polike nka PL, PSD, PDI bagaragarije imbere y’imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa mu bihumbi ko nabo […]

Tanzaniya: Depite Tundu yafunzwe agiye kuza mu Rwanda, arashinjwa gutuka Magufuli

Depite Tendu Lissu wo mu ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, yatawe muri yombi ashinjwa gutuka perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli. Uyu mudepite usanzwe ari n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka muri Tanzania yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam muri Tanzaniya ku wa Kane, ubwo yari agiye gufata indege ngo aze mu Rwanda, nkuko […]

Umugore uhamya ko yabyaranye na Diamond, kubura umugabo byatumye aba imbata y’ibiyobyabwenge

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Umuhanzi wo muri Tanzania Hawa, yatangaje ko kuba umugabo we yaramusize bamaranye amezi 4 gusa ari byo byatumye abaho ubuzima atifuje kuva yavuka bwiganjemo kuba imbata y’ibiyobyabwenge. Uyu muhanzi wanakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bise ‘ Nitarejea’ ku wa 19 Nyakanga, nibwo abaganga bemeje ko yorohewe, nyuma y’uburwayi yagize bwatewe n’ikoreshwa […]

Muhanga-Kamonyi: Abangirijwe n’umuyoboro w’amazi bamaze imyaka itanu bategereje ingurane

Ni abaturage basaga icumi, bo mu mudugudu wa Kabungo, akagari ka Kinini, umurenge wa Shyogwe, bavuga ko imyaka imaze kurenga itanu, bategereje kwishyurwa imyaka ndetse n’amasambu yabo, byangijwe ubwo hubakwaga umuyoboro w’amazi wiswe Shyogwe —Mayaga, muri werurwe 2012. Mabuja Floride, umukecuru w’imyaka 64, umwe mu bangirijwe imyaka, avuga ko batunguwe no kubona imodoka zije zikoreye […]

Min. Kaboneka yasabye ko hakorwa iperereza ku bayobozi bavugwaho kubangamira abakandida

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho korohereza abakandida bari kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda, asaba ko ababivugwaho bakorerwa iperereza. Guhera tariki ya 14 Nyakanga 2017, Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika batangiye urugendo rwo kwiyamamaza bazenguruka igihugu cyose, bagaragaza imigabo n’imigambi yabo kugira ngo abayishimye bazabatore muri […]

Rayon Sports ikoze amateka atarakorwa n’indi kipe mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko mu ngengo y’imari y’iyi kipe hashyizweho akayabo ka Miliyoni 90 zo kugura abakinnyi, ibi bitarakorwa n’indi kipe iyo ari yo yose mu Rwanda. Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ushije mu Rwanda (2016/2017), mu makuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bwemeza ko bafite intego zirenze iz’umwaka washize […]

Hubert Védrine yagize icyo avuga ku nkuru ya Revue XXI imushinja uruhare muri Jenoside

Hubert Védrine wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, yagize icyo avuga ku nkuru iherutse kwandikwa n’ikinyamakuru Revue XXI ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri iyi nkuru imaze ibyumweru bitatu igiye hanze, umunyamakuru Patrick de Saint-Exupéry ashinja u Bufaransa kuba bwaratanze uburenganzira bwo guha intwaro abakoze jenoside mu Rwanda, aho inyinshi […]

Umuhanzi Sizza mu byishimo byo kwibaruka umwana

Umuhanzi w’umugande Sizza ari mu byishimo bikomeye byo kwitwa papa, nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa mu mpera z’icyumweru gishize. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sizza Man yashimiye Imana avuga uburyo ari nziza yo yamuhaye umwana w’umukobwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Sizza Man yagize ati ‘’ Imana ni nziza, ubu umwana w’umukobwa yavutse, ubu umwana na nyina bameze neza […]

2017-2024: FPR ishyize imbere kubaka no kongerera ubushobozi inganda nshya zirimo urw’ imiti

Umuryango FPR Inkotanyi urateganya kubaka igihugu gishingiye ku iterambere ry’umuturage , kongera ibyoherezwa mu mahanga no kubaka inganda zikomeye zizaba ibisubizo ku bibazo byagiye bigaragara mu Rwanda byo kudakora ku Nyanja. Kudakora ku nyanja n’imwe ni imwe mu ngaruka zikomeye zigira uruhare ku iterambere ry’u Rwanda n’iry’umuturage kuko usanga ibicuruzwa byavuye mu mahanga bitwarwa ku […]

Ambasaderi wa Amerika muri Loni aranenga Afurika ku bijyanye n'inzara

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley yanenze bikomeye imihugu bya Afurika uburyo byananiwe guhangana n’inzara kuri uyu mugabane. Ibyo Haley yabivugiye mu nama y’umutekano ya Loni, yiga ku bibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika. Avuga ko inzara itarikwiye kuba ikivugwa mu mwaka w’2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Haley yatangaje ko abantu barenga […]