Ambasaderi wa Amerika muri Loni aranenga Afurika ku bijyanye n'inzara

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley yanenze bikomeye imihugu bya Afurika uburyo byananiwe guhangana n’inzara kuri uyu mugabane.

Ibyo Haley yabivugiye mu nama y’umutekano ya Loni, yiga ku bibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika. Avuga ko inzara itarikwiye kuba ikivugwa mu mwaka w’2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Haley yatangaje ko abantu barenga miliyoni 14 bashobora kuzabangamirwa n’inzara, mu Majyaruguru ashyira I Burasirazuba bwa Nigeria, Somalia na Sudani y’Epfo .

Akomeza avuga ko ari ikibazo cyagombye kuba kivugwa mu binyamakuru byose, kandi ko abantu bicwa n’ibikorwa bya muntu baticwa n’iby’Imana.

Haley yashinje abatera intambara, ibibazo by’iterabwoba muri ibyo bihugu bya Afurika, ko aribo ba nyirabayazana b’iyo nzara, no guteza ibibazo bituma abakene imfashanyo itabageraho.

Nikki Haley akomeza avuga ko kubona ibihugu bya Afurika bitora igihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu nama ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Loni, mu gihe icyo gihugu kiri gukorwako iperereza ku bibazo bya politiki zahitanye abantu ibihumbi, ngo bizatuma urwo rwego rusubira inyuma, kandi n’intambara zugarije Umugabane wa Afurika ziyongera.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *