Umuhanzi w’umugande Sizza ari mu byishimo bikomeye byo kwitwa papa, nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa mu mpera z’icyumweru gishize.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sizza Man yashimiye Imana avuga uburyo ari nziza yo yamuhaye umwana w’umukobwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sizza Man yagize ati ‘’ Imana ni nziza, ubu umwana w’umukobwa yavutse, ubu umwana na nyina bameze neza nta kibazo ’’.
Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro byo mu mujyi wa London, mama w’umwana akaba akomeje kuba ibanga dore ko Sizza atigeze yifuza kumuhishurira abakunzi be.
Sizza ni umuhanzi ukomeye muri Uganda wamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘’Lusama’’, ‘’Fire’’, ‘’Kafunda’’ n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com


