Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko mu ngengo y’imari y’iyi kipe hashyizweho akayabo ka Miliyoni 90 zo kugura abakinnyi, ibi bitarakorwa n’indi kipe iyo ari yo yose mu Rwanda.
Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ushije mu Rwanda (2016/2017), mu makuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, bwemeza ko bafite intego zirenze iz’umwaka washize ko ari yo mpamvu bashyizeho akayabo k’amafaranga yo kwiyubaka birenzeho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu Rayon sports iri mu byishimo by’ intsinzi, dore ko ku wa 8 Nyakanga yanakinnye n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzaniya, umukino wa gicuti wabereye mu Rwanda bishimira igikombe cya shampiyona binarangira iyinyagiye imvura y’ibitego 4-2.
Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwatangaje ko bwishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka ushize nko kuba baratwaye igikombe cya shampiyona, ariko bakaba baninenga kuba batarajyeze ku ntego yabo bihaye yo kwisubiza igikombe cy’amahoro no kuba batarajyeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/ Bwiza.com


