Amakuru aturuka muri Masisi aravuga ko umutwe wa M23 wamaze gufunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma n’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
M23 yafungiye uyu muhanda ahitwa Shasha munsi y’umusozi wa Nyamuremure, muri Teritwari ya Masisi.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije uyu mutwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama.
Ni imirwano yasize inyeshyamba kandi zigaruriye utundi duce dutandukanye, turimo umujyi wa Mweso zirukanyemo burundu ingabo za Leta.
Gufunga umuhanda ujya i Goma bisobanuye ko inzira yonyine ishoboka yo kwinjira muri uyu mujyi ari iy’ikirere cyangwa iy’amazi.



2 Responses
M23 yanize umujyi wa Goma
Nukuri izingabo ntabwo arukujya gushakamahoro ahubwo numugambi wapanzwe wokwicabavugikinyarwanda kwicabenegihugu bishingiye kumoko icyonzoneza nuko izinkozizibibi zizapfazishire imanihorihoze icyibabaje interahamwe zizobereye kumwamaraso nizozibarimbere ariko imanadusenga irakomeye
M23 yanize umujyi wa Goma
Harya mugyirango izonterahamwe ntabwo aribiremwa kimwenabandi? nugusengagusa naho ubundi Imana ntirobanurakubutoni twese turabayo.