Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23

Sangiza iyi nkuru

Tanzania ku wa Gatanu yatangiye kohereza Ingabo zidasanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gufasha iza kiriya gihugu kwirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Amakuru avuga ko icyiciro cya mbere cy’abasirikare b’abanya-Tanzania babarirwa muri 300 ari bo bageze i Goma ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bitatu byo mu muryango wa SADC byemeye kohereza ingabo muri Congo, mu rwego rwo gufasha FARDC kwirukana inyeshyamba za M23.

Ni nyuma ya Afurika y’Epfo na Malawi byohereje ingabo zabyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi ishize.

Col Ayubu uyoboye Ingabo za Tanzania zoherejwe muri RDC, yabwiye abasirikare ayoboye ko ikibazo cyabajyanye hariya ari M23.

Ati: “Murasabwa gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko M23.”

Tanzania yohereje muri Congo ingabo zayo, mu gihe imirwano imeze nabi hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo na SADC.

Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu imirwano hagati y’impande zombi iri kujya mbere mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
    Imana ifashe abarwanira ukuri batsinde uru rugamba!Simbavuze kuko ibazi kundusha.Amen!

  2. Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
    Niba Kandi bose Ari abanyamafuti,nikoreshe imbaraga zayo ibakiranure;bitabaye ibyo Hari abazata ukwemera bitewe n,uko barengana bakabona ntibatabawe.

  3. Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
    Kuki se mwandika “Igihugu gituranye n’u Rwanda” ntimutinyuke kwandika Tanzania kandi babyitanganije kuri AZAM TV ?

  4. Igihugu gituranye n’u Rwanda cyohereje muri RDC abakomando bo ‘kwirukana’ M23
    Ikindi,abarwana bapfa amoko nibasigeho twese turi abavandimwe.Umuntu wese usoma ibi nanditse asuzume neza arasanga umwanzi ukomeye afite babusangiye!Ikindi na none biriya umuntu wanga kubera ko wigishijwe ko Ari mubi birashoboka ko wanamukunda habonetse undi ukumvisha ko Ari mwiza!Tureke rero urwango twigishijwe n,abantu batandukanye ahubwo twimike urukundo dutozwa n,Imana Data wa twese…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *